AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri wungirije w’Ubuzima muri Iran n’umudepite bagaragayeho Caronavirus

Mu gihe mu gihugu cya Iran bakomeje gufata ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Caronavirus kimaze guhitana abasaga 15 muri icyo gihugu, minisitiri wungirije w’ubuzima n’ubudepite basanzwemo iki cyorezo.

Uwo muyobozi mukuru mu rwego rw’ubuzima Iraj Harirchi yashyize hanze ubutumwa bw’amashusho avuga ko yishyize mu kato kandi yatangiye imiti.

BBC yatangaje ko yagaragaye yihanagura mu gahanga cyane mu kiganiro n’Itangazamakuru cyo ku wa Mbere, ubwo yahakanaga ko abayobozi babeshya ku makuru ajyanye n’icyorezo cya coronavirus.

Amakuru y’iyo Minisiteri ngo avuga ko coronavirus yagaragaye ku bantu 95 ariko birakekwa ko imibare iri hejuru.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS aherutse kuvuga ko ubwiyongere bw’abo igaragaraho muri icyo gihugu uteye inkeke kuburyo bukomeye. Abantu benshi bakomeje gupfa muri Iran kurusha ahandi hanze y’u Bushinwa.

Ni hamwe mu bice bitatu by’Isi bishyuha cyane biteye inkeke inzobere zivuga ko icyo cyorezo gishobora gukwira mu gihugu cyose. Ahandi ni muri Koreya y’Epfo, Amajyaruguru y’u Butaliyani naho icyorezo cyageze mu minsi ishize.

Kuwa Kabiri umudepite wo mu murwa mukuru Tehran, Mahmoud Sadeghi, yavuze ko yasuzumwe agasanga yaranduye iyo virusi. Uwo mugabo w’imyaka 57 y’amavuko abinyujije kuri twitter yagize ati “Nta cyizere cyo gukomeza kuba kuri iyi si mfite.”

Abantu barenga 80,000 bamaze kugaragaraho coronavirus kuva igaragaye mu mpera z’umwaka ushize. Imaze guhitana abagera ku 2700 umubare munini ni abo mu Bushinwa.

Ikibazo cya coronovirus muri Iran ikorerwamo ubukerarugendo bwakira amamiliyoni y’abasura ahantu hatagatifu buri mwaka, cyahangayikishije abo mu Burasirazuba bwo hagati. Arinaho ibihugu byinshi bifite inzego z’ubuzima zijegajega.

Uyu minisitiri wungirije yagaragaye yihanagura cyane mu gahanga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger