Rayon Sports iratangaza ko yamaze gutandukana na myugariro wa yo
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana na myugariri wa yo Runanira Amza mu buryo bwemewe, ni nyuma yo gushinjwa amakosa yo kutitabira akazi.
Runanira Amza yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’amazi 9 gusa yari ayimaze mo, aho yari amaze ighe ashinjwa ibyaha birimo ubusinzi no kutitabira akazi kugeza naho hafashwe umwanzuro y’uko azirukanwa.
Uyu musore yinjiye muri Rayon Sports, muri Kamena 2019, avuye muri Marine, akaba yari yasinye muri Rayon Sports amasezerano y’imyaka 4.
Icyari kiriho kuri iyi nshuro, ni amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi ashobora kuzirukanwa muri Rayon Sports, ndetse n’umuvugizi w’iyi kipe Jean Paul Nkurunziza yari yemeje ko isaha n’isaha yakwirukanwa.
Icyo gihe yagize ati“Akunda gusiba imyitozo ikintu dufata nko kwica akazi kandi agahemberwa, twagiye tumwandikira amabaruwa menshi tumwihanangiriza tumubwira ko agomba kwisubiraho, ni umukinnyi n’ubu ng’ubu utavuga ngo ari he, ni umukinnyi ushobora gushaka mu myitozo ukamubura wakurikirana ugasanga yibereye mu tubari mu nzoga, ibyo rero dusanga kuri gahunda dufite mu ikipe yacu ntabwo twakomeza gutunga umukinnyi ufite imyitwarire nk’iyo ng’iyo, biracyari mu maboko y’ubuyobozi ariko ni umukinnyi ushobora kwirukanwa isaha iyo ari yo yose.”
🏮OFFICIAL🏮
Rayon Sports yatandukanye mu buryo bwemewe na myugariro Runanira Amza kubera amakosa yo kutitabira akazi. pic.twitter.com/5rAx0DavBs
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) February 25, 2020
Ibinyijije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu musore byemewe nyuma yo kurangwa n’amakosa yo gusiba akazi.