Nyuma y’uko Iran ihanuye indi ndege ya Amerika,zabyaye amahari
Ingabo za Amerika ziri mu Burasirazuba bwo hagati zatangiye kugaba ibitero zisubiza icya Iran cyahanuye indege ya Amerika yagenzuraga umutekano mu nzira ya Hormuz. Iran ariko na yo yanze kuripfana ihita isubiza ikoresheje drones na missiles.
Igitero cyahanuye iyi ndege izwi nka Apache yahanuwe ku wa 8 Kamena.
Perezida wa Amerika Donald Trump yahise avuga ko Amerika igomba gusubiza iki gitero, nubwo abantu babiri bari muri iyi ndege barokowe ari bazima.
Trump yahamije ko Ameika igomba gusubiza iki gitero.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rw’ibirindiro by’ingabo za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati bwagaragaje ko Umugaba w’Ikirenga yatanze itegeko rwo gusubiza igitero cya Iran.
Riti “Ingabo zo mu birindiro by’Ingabo za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati zatangiye kugaba ibitero byo kwirwanaho imbere ya Iran nyuma y’amabwiriza yatanzwe n’Umugana w’Ikirenga, hagamijwe kwihorera ku gitero cy’ejo cyahanuye indege ya Amerika. Iki gitero gisubije ubushotoranyi bwa Iran budafite ishingiro.”
Trump yahise avuga ati “Ndibwira ko ari ngombwa gusubiza. Bahanuye kajugujugu ndetse ubu tuvugana turi kubasubiza.”
CNN yanditse ko humvikanye urusaku rukomeye rw’ibisasu biturika mu majyepfo ya Iran, ubwo ingabo za Amerika zatangiraga kugaba ibitero. Bivugwa ko ibitero byagabwe ku bigo by’ingabo zirwanira mu kirere za Iran n’ahari radar.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Majid Takht-Ravanchi yabwiye Aljazeera ko hatigeze habaho umugambi wo kurasa indege ya Amerika.
Ati “Nta gitero cyateguwe na Iran ku ndege ya Amerika [Apache helicopter] mu kirere cya Hormuz.”
Uyu muyobozi yavuze ko Iran atari yo yagabye icyo gitero nubwo asanga bishobora kubaho bitewe n’intambara iri muri aka gace.
Impande zombi zari ziherutse kwemeranya ku gahenge k’iminsi 60 ariko ntikateye kabiri kuko impande zihanganye zinyuzamo zigakozanyaho.
Intambara ya Amerika yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Yagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi kubera gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo ibicuruzwa byinshi na 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa muri munsi ku Isi.
