AmakuruImyidagaduro

Minisitiri Eduard Bamporiki yavuze ku ikanzu Miss Ingabire Grace yaserukanye muri Miss World 2021

Nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, abantu benshi bakomeje kunenga imyambarire ya Miss Ingabire Grace, ubwo yaserukiraga igihugu mu birori byo kwerekana imideli gakondo, ubwo yari mu marushanwa ya Miss World 2021.

Mu mafoto ya Miss Ingabire Grace yagiye acicikana kuri izo mbuga nkoranyambaga, abantu bagiye batanga abitekerezo binyuranye ariko abenshi bagenda banenga ikanzu yari yaserukanye muri abo bagize icyo bavuga harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard.

Minisitiri Edouard Bamporiki udakunze kuripfana, yavuze ko ikibazo atari ikanzu Miss Grace Ingabire yari yambaye, kuko aramutse abonye ikamba, abantu bakwibagirwa ko bigeze kumubona yambaye nabi.

Icyakora Minisitiri Bamporiki yanakebuye abambika ba Nyampinga abasaba kujya babambika neza kurushaho.

Yagize ati “Ngira ngo buriya ikibazo si n’ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza. Ngira ngo ni ukubwira ababambika bakajya babambika neza kurushaho, ariko kandi ibyo ni ibintu abantu babona mu buryo butandukanye, abategura ni bategure neza byimazeyo”.

Minisitiri Edouard Bamporiki ni umugabo udakunze kuripfana dore ko inshuro nyinshi akunze kugaragaza ukuri kwe ku ngingo zitandukanye zirimo n’izifite aho zihuriye n’umuco ndetse n’urubyiruko aari nabyo ashinjwe cyangwa afite mu nshingano.

Tariki 18 Ugushyingo 2021 ni bwo Minisitiri Edouard Bamporiki yahaye Miss Ingabire Grace ibendera n’impanuro ubwo yiteguraga kujya muri Miss World 2021 iri nkuba ku nshuro ya 70.

Minisitiri Bamporiki icyo gihe yabwiye Misss Grace ko akiri muto, akaba umusaruro w’urugamba rwari ngombwa, ko ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger