Minisiteri y’Uburezi yongeye gufungura ibizamini bya Leta ku banyeshuri batabonye amanota kubera gukopera
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakopeye cyangwa bakopejwe mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 bahawe andi mahirwe yo gukora ibizamini.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Minisiteri isanze hari abanyeshuri 7,188 bakoze ibizamini ariko amanota yabo akagirwa impfabusa kubera gukopera no gukopeza.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 30 Kanama 2026, Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iki kibazo cyagaragaye mu bigo 254 byakorewemo ibizamini, bigatuma abo banyeshuri batabona amanota yabo.
Minisiteri yavuze ko nubwo gukopera no gukopeza mu bizamini ari amakosa akomeye, nyuma yo gusuzuma uburemere bw’iki kibazo yafashe icyemezo cyo guha aba banyeshuri andi mahirwe yo gukora ibizamini, mu rwego rwo kubarinda no kubungabunga ahazaza habo.
Aba banyeshuri bazasubira gukora ibizamini bya Leta kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026. Ku wa 31 Kanama 2026, NESA izatangaza ingengabihe y’ibi bizamini, ibigo bizakorewamo ndetse n’andi mabwiriza azakurikizwa.
Minisiteri y’Uburezi na NESA bizakorana bya hafi n’abanyeshuri, ababyeyi, amashuri n’inzego z’ibanze kugira ngo iki gikorwa gikorwe neza kandi mu buryo bwitondewe.
Minisiteri yongeye kwibutsa abanyeshuri ko ubuziranenge bw’ibizamini bya Leta bugomba kubahirizwa, ibasaba kwirinda gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubona cyangwa gukwirakwiza ibisubizo by’ibizamini mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko abanyeshuri bazagaragara ko barateye cyangwa bafashije abandi gukopera, cyangwa bagakoresha ubundi buryo bwo gushaka ibisubizo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazahanwa hakurikijwe amategeko.

