MINEDUC yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2026/2027
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yashyize ahagaragara ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2026/2027, igaragaza uko amasomo azagenda, ibiruhuko ndetse n’igihe ibizamini bya Leta bizakorerwa.
Nk’uko ’iyi gahunda ibigaragaza, umwaka mushya w’amashuri uzatangira ku wa 7 Nzeri 2026, aho igihembwe cya mbere kizageza ku wa 18 Ukuboza 2026, kikazamara ibyumweru 15 mbere y’uko abanyeshuri bajya mu kiruhuko cy’ibyumweru bibiri.
Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 4 Mutarama 2027 kirangire ku wa 2 Mata 2027, kimare ibyumweru 13, na cyo gikurikirwe n’ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri.
Igihembwe cya gatatu kizatangira ku wa 19 Mata 2027 gisozwe ku wa 2 Nyakanga 2027, kimare ibyumweru 11. Nyuma yacyo abanyeshuri bazahita bajya mu kiruhuko cy’amezi abiri mbere yo gutangira undi mwaka w’amashuri.
Ingengabihe yanagaragaje ko ibizamini ngiro by’abiga imyuga n’ubumenyingiro (PBA, TSS, TTC, ACC na ANP) bizaba kuva ku wa 31 Gicurasi kugeza ku wa 18 Kamena 2027, bimare ibyumweru bitatu.
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) bizakorwa kuva ku wa 6 kugeza ku wa 8 Nyakanga 2027, mu gihe ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bizaba kuva ku wa 14 kugeza ku wa 23 Nyakanga 2027, bimare iminsi 10.
MINEDUC ivuga ko iyi ngengabihe igamije gufasha amashuri, abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi gutegura neza ibikorwa by’umwaka wose w’amashuri, ndetse igasaba ibigo by’amashuri kuyubahiriza kugira ngo amasomo n’ibizamini bikorwe mu buryo bunoze kandi mu gihe cyateganyijwe.

