AmakuruAmakuru ashushye

MINEDUC yasubije Kiliziya Gatolika ku busabe bw’itangira ry’Abanyeshuri

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yasubije ibaruwa yandikiwe na Kiliziya Gatolika yasabaga ko umunsi wo gutangira kw’Abanyeshuri mu gihembwe cya Kabiri wakwigizwa inyuma bakazasubirayo kuwa 22 Mata.

Nk’uko MINEDUC iherutse kubishyira ahagaragara mu ngenga bihe yayo, yagaragaje ko igihembwe cya Kabiri cy’itangira ry’abanyeshuri ari uguhera ku wa 20 Mata 2019 kugera ku wa 22 Mata 2019.

Ku wa 2 Mata 2019, nibwo hateranye inama y’ abepisikopi mu Rwanda bandikira ibaruwa Minisiteri y’ uburezi isaba ko itariki yo gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya 2 yakwigizwa inyuma umunsi bakazasubirayo tariki 22 aho kuba 21.

Ibi byasabwe bitewe n’uko Kiliziya Gatolika n’Abakiristo muri rusange bategereje kwizihiza umunsi wa Pasika kuwa 21 Mata, aho abakiristo bose bizihiza uyu munsi bibuka izuka rya Yesu (Yezu).

Muri iyi baruwa hagaragajwe urutonde rw’ ibigo bya Kiliziya isabira koroherezwa ku itariki yo gusubira ku mashuri ariko yongeraho ko bibaye byiza abanyeshuri bose bakoroherezwa kuko n’ abatiga mu bigo bitari ibyayo barimo abakirisitu nabo bizihiza uwo munsi mukuru.

Dr Munyakazi Issac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asubiza ubusabe bw’ inama y’ abepisikopi mu Rwanda, yavuze ko abo yemereye gusubira ku mashuri tariki 22 Mata ari abiga mu bigo bya Kiliziya gatolika ibacumbikira.

Yagize ati Minisiteri y’Uburezi yemeye ubu busabe bwanyu kandi ko amashuri ari ku mugereka mwatumenyesheje ahawe urwo ruhushya. Abayobozi b’ibigo by’ayo mashuri bazamenyeshe abanyeshuri ko bazagaruka ku wa 22 Mata 2019.”

Kiliziya Gatolika ifite ibigo by’amashuri byigenga hamwe n’ibifashwa na Leta ku bw’amasezerano agera ku 1381.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger