Amakuru

Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda

Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Pariki y’igihugu yitiriwe Queen Elisabeth, ku mupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bajya kuba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kasese.

Polisi ya Uganda yatangaje ko bari bagiye muri RDC, nkuko ikinyamakuru Nile Post cyabitangaje.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abenshi mu bafashwe ari abagabo ariko harimo abagore n’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Bose bafatiwe mu modoka eshatu zizwi nka mini Bus zifite ibirango bya Uganda UBD 338V, UBA 841D, na UBE 325P, barimo n’abadafite ibyangombwa by’inzira byuzuye.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwenzori y’Iburasirazuba, Mwesigye Vincent, yirinze gutangaza imyirondoro y’abafashwe, yavuze ko ifatwa ry’abo ari ikibazo gikomeye kiza gukemurwa  n’inzego zo hejuru.

Iyi pariki bafatiwemo ifite ikibazo cy’umutekano muke, nyuma y’uko ku wa Kabiri yashimutiwemo mukerarugendo w’umunyamerikakazi hamwe n’umuturage wa Uganda uyobora ba mukerarugendo, ababashimuse bagasaba guhabwa 500 000$ ngo babarekure.

Kubona amakuru ahagije ku ifatwa ry’aba banyarwanda ntabwo byoroheye itangazamakuru kuko abapolisi babujije abanyamakuru kwinjira muri sitasiyo ngo batohoze amakuru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger