AmakuruPolitikiUbukungu

Menya impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri Amerika byamanutse munsi y’amadolari 90

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga byatangiye kugabanuka, nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko intambara igihugu cye kimazemo amezi umunani na Iran isa n’iyarangiye mu bya gisirikare, agaragaza ko muri iki gihe nta mpamvu ikomeye yo kongera kugaba ibitero kuri iki gihugu.

Trump yabivugiye mu biro bye ku wa 9 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani. Yavuze ko intambara na Iran yarangiye mu rwego rwa gisirikare, ariko ko hakomeje ibikorwa bigamije kugera ku masezerano arambye.

Yagize ati: “Intambara ya Iran, mu bya gisirikare yarangiye. Ubu icyo dukora ni ugukomeza uko ibintu bimeze.”

Trump yavuze ko igisirikare cya Iran cyasenywe bikomeye n’intambara, ariko ashimangira ko Amerika igikeneye igisubizo kirambye cyatuma Tehran itazigera ibasha gukora intwaro kirimbuzi.

Yagaragaje ko ibiganiro biri gutera imbere, kandi ko abona amahirwe menshi yo kurangiza intambara burundu.

Ati: “Bari kuvugana natwe kandi bavuga mu buryo bwubaha. Tuzareba uko bigenda. Igikorwa cya gisirikare ntabwo mbona ko gikenewe cyane muri iki gihe, ariko turiteguye kandi dufite ubushobozi bwo kugira icyo dukora igihe cyose ibintu byahinduka.”

Iyi mvugo itandukanye n’iyo Trump yari amaze igihe agaragaza, aho yavugaga ko ashobora gutegeka ko ibitero kuri Iran byongera gukazwa mu gihe Tehran yaba yanze ibyo Washington iyisaba.

Mu kiganiro yagiranye na C-SPAN, Trump yongeye kuburira Iran ko Amerika ishobora kongera kuyigabaho igitero gikomeye cyane, inshuro eshanu kurusha ibitero byabanje, mu gihe yakomeza ibikorwa Washington ibona nk’ibibangamiye umutekano wayo.

Yavuze ko ibihugu byo mu Kigobe birimo Qatar, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Koweit byifuza ko intambara itongera kwagurwa.

Amerika ivuga ko kimwe mu byo idashobora kwemera ari uko Iran yatunga intwaro kirimbuzi, ikaba ikomeje gukurikirana ibikorwa bya gisirikare n’ibikoresho bya nucléaire bya Tehran.

Nubwo Trump yavuze ko ibitero bishya bitakenewe cyane muri iki gihe, Amerika ntiyatangaje gahunda yo kugabanya ingabo zayo zibarirwa mu bihumbi zoherejwe hafi ya Iran.

Igihugu kandi kiracyakomeje ibikorwa byo mu mazi bigamije kubuza ibikomoka kuri peteroli biva muri Iran kugera ku isoko mpuzamahanga.

Trump yagize ati: “Turakomeje. Dufite igikorwa gikomeye kurusha ibindi byose cyo gukumira urujya n’uruza mu mazi.”

Mu minsi ishize, ingabo za Amerika zagabye ibitero byihariye ku bikorwa bya Iran, ndetse ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika muri aka karere butangaza ko bwahagaritse ubwato bwari buvuye ku cyambu cya Iran nyuma yo kwanga amabwiriza yabusabaga guhagarara.

Qatar ni kimwe mu bihugu bikomeje kugira uruhare mu gushaka inzira y’ibiganiro hagati ya Washington na Tehran. Amakuru avuga ko abayobozi bayo baherutse kugeza ku mpande zombi ibitekerezo bishya ku bijyanye na gahunda ya nucléaire ya Iran.

Ku ruhande rwa Iran, ivuga ko mbere y’uko ibiganiro ku masezerano ya nucléaire bitangira, Amerika igomba guhagarika ibikorwa byo gufunga ibyambu byayo, gukuraho ibihano byafatiwe iki gihugu, kurekura umutungo wacyo wafatiriwe no gutanga indishyi z’ibyangijwe n’intambara. Iran kandi irasaba ubufasha mu guhagarika imirwano yo mu karere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko intambara idashobora kurangizwa n’ibitero bya gisirikare cyangwa kongera ibihano, ahubwo ko igisubizo kiri mu biganiro bishingiye ku kubahana.

Yasabye Amerika kwemera ibisabwa na Iran bikubiye muri gahunda yayo y’iminsi ibiri, anavuga ko Trump yari akwiye kuba yarabonye kare ko intego yashakaga kugeraho binyuze mu ntambara atazigezeho.

Aya magambo ya Trump yahise agira ingaruka ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, aho ku wa 10 Ugushyingo 2026 igiciro cy’akagunguru kamanutse munsi y’amadolari 90, ku nshuro ya mbere kuva ku wa 31 Kanama 2026.

Iri gabanuka ryatewe ahanini n’icyizere cy’abacuruzi ko intambara ishobora guhagarara, bigatuma ibikomoka kuri peteroli byo mu Burasirazuba bwo Hagati byongera kuboneka ku isoko mpuzamahanga, harimo n’irya Amerika.

Ikindi cyatumye iki cyizere cyiyongera ni ibimenyetso by’uko ubwikorezi bwa gaz karemano inyuzwa mu Muhora wa Hormuz bwatangiye kwiyongera, nyuma y’ubutumwa bugaragaza ko intambara ishobora kurangira.

Amakuru ya Kpler agaragaza ko mu Kwakira 2026 ubwato 31 butwara gaz karemano bwanyuze muri uyu muhora, 23 muri bwo buyikuye i Ras Laffan muri Qatar, naho umunani buyikuye ku Kirwa cya Das muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi mibare yiyongereye ugereranyije na Nzeri, aho ubwato 27 ari bwo bwari bwarapakiye iyi gaz, mu gihe mu Kwakira bwari 42. Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bikomeje kugerageza gusubiza ku murongo ubwikorezi bwari bwarahungabanyijwe n’intambara.

Kugabanuka kw’ibiciro bya peteroli bifitanye isano n’icyizere cy’uko intambara ishobora guhagarara, ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaz bukongera gukora neza, ndetse n’ibicuruzwa bikongera kugera ku masoko nta nkomyi zikomeye.

Gusa, nubwo Trump avuga ko intambara yarangiye mu bya gisirikare, ibiganiro bigamije kugera ku masezerano arambye ntibirarangira. Amerika na Iran biracyafitanye ibibazo ku bijyanye n’ibihano, gahunda ya nucléaire, ibikorwa bya gisirikare mu karere n’ifungwa ry’ibyambu bya Iran

Twitter
WhatsApp
FbMessenger