AmakuruImikino

Menya amakipe azacakirana muri ½ cy’irangiza cya EURO 2020

Amakipe 2 ya mbere yageze muri ½ cy’irangiza mu mikino ya Euro 2020

Ni Espagne yasezereye Ubusuwisi kuri penaliti 3-1 nyuma y’uko banganyije igitego 1-1.
n’Ubutaliyani bwasezereye Ububiligi ku bitego 2-1 .

Ubusuwisi bwatsinzwe na Espagne kuri penaliti 3-1 nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120.

Espagne niyo yari yafunguye amazamu ku munota wa 8 ku gitego cyitsinzwe na myugariro Denis Zakaria ariko Xherdan Shaqiri yaje kucyishyura ku munota wa 68.

Ubusuwisi bwaje guhabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 77 ihawe uwitwa Remo Freuler ariko bwaje kwihagararaho iminota 90 irangira ari 1-1 hongerwaho iminota 30 nabwo ntihagira igihinduka nubwo Espagne yaburushaga bikomeye bugatabarwa n’umunyezamu Yann Sommer.

Ubwo iminota 120 yari irangiye,amakipe yombi yagiye kuri penaliti ariko abakinnyi b’Ubusuwisi bazihawe batenguha umunyezamu Sommer wari witwaye neza cyane.

Espagne niyo yabanje gutera Sergio Busquets ayikubita igiti cy’izamu ivamo,Mario Gavranovic arayinjiza ku Busuwisi.

Daniel Olmo yinjije iya 2 ya Espagne, Fabian Schaer ahusha iy’Ubusuwisi.

Rodri yahushije iya 3 ya Espagne hanyuma na Akanji ahusha iy’Ubusuwisi.Gerard Moreno yinjiye iya 4 ya Espagne hanyuma uwitwa Ruben Vargas ahusha iy’Ubusuwisi.Uwateye penaliti yahaye itike Espagne ni Mikel Oyarzabal.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu,wahuje ikipe y’igihugu yububiligi nubutaliyani
Waje kurangira ubutaliyani bubonye insinzi yibitego 2-1.

Kuva umutoza Mancini yafata iyi kipe yarananiwe kwitabira igikombe cy’isi cya 2018 yayizamuriye urwego byatumye kuri ubu iri mu makipe utashidikanya ko yakwegukana iyi Euro.Ubu imaze imikino 32 idatsindwa.

Muri uyu mukino wo kuri uyu wa Gatanu,Ubutaliyani bwabonye igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Leonardo Bonucci ariko VAR yemeza ko uyu mukinnyi yaraririye.

Mu minota yakurikiyeho Ububiligi bwahise bukanguka ndetse butera mu izamu inshuro 2 zikomeye zirimo ishoti rya Kevin de Bruyne ndetse n’irya Romelu Lukaku yose yakuwemo n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma bigoranye.

Ku munota wa 31 Ubutaliyani bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nicolo Barella ku mupira mwiza yahawe na Verratti wakosoye ikosa ryakozwe na Jan Vertonghen wacenze mu rubuga rw’amahina amwihera umupira nawe awucomekera Barella awutera mu nshundura.

Ku munota wa 44 w’umukino,Lorenzo Insigne yahawe umupira agenda acenga abakinnyi b’Ububiligi ageze hafi y’urubuga rw’amahina atera ishoti rikomeye cyane igitego cya kabiri cy’Ubutaliyani kiba kirinjiye.

Nyuma y’iki gitego cya Insigne,Ububiligi bwahise buzamukana umupira hanyuma Jeremy Doku witwaye neza cyane muri uyu mukino yinjira mu rubuga rw’amahina hanyuma Giovanni Di Lorenzo aramutega umusifuzi atanga penaliti.

Iyi penaliti yatewe na Lukaku,igice cya mbere kirangira Ubutaliyani buyoboye n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri,Ubutaliyani bwaje bufite umuvuduko ariko ugenda ugabanuka bugera aho bujya kugarira.

Ububiligi bwari hejuru bubifashijwemo na Jeremy Doku witwaye neza kurusha abandi bakinnyi bose b’iyi kipe yateje ibibazo ubwugarizi bw’Ubutaliyani ariko Romelu Lukaku ntiyitwara neza.

Ku munota wa 61,uyu Doku wacaga ku ruhande yahereje umupira De Bruyne anyereza umupira kuri Lukaku warebaga izamu ryambaye ubusa atera umupira awushota Spinazzola,umugarukiye arawuhusha aho kuwushyira mu izamu.

Doku nanone yaje kuzamukana umupira awuhereza Chadli nawe awukatira Lukaku ariko uyu rutahizamu ashatse kuwutera n’umutwe arawuhusha.

Ububiligi bwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko byanze burasezererwa ku bitego 2-1 by’Ubutaliyani.

Muri ½ Espagne izahura n’Ubutaliyani mu mukino uzabera I Wembley.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger