AmakuruImikino

Ikipe ya Police FC yateye gapapu Rayon Sports kuri rutahizamu ukomeye yifuzaga

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri warumaze iminsi ashakishwa nikipe ya Rayon Sport yasinyiye Police FC amasezerano y’umwaka 1, Ku Frw 15 000 000 ,atera umugongo AS Kigali yari amazemo umwaka na Rayon Sports yamwifuzaga cyane.

Uyu mukinnyi wigeze gukinira Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yanze gukomezanya na AS Kigali yagejeje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka yerekeza muri Police FC umwaka umwe kuri Miliyoni 15.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 27 yakinnye imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, yari mu beza u Rwanda rufite mu myaka isaga 5 ishize, aho buri gihe yazaga mu ba mbere batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri uvukana wakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye n’umukino numwe igahita imutanga muri APR FC.

Mu mwaka w’imikino 2018/2019 , yatsinze ibitego 15 muri shampiyona mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro, APR FC yasezerewe muri 1/8 amaze kuyitsindira igitego kimwe mu mikino itatu.

Mu gihe yamaze muri APR FC, yayihesheje igikombe cya shampiyona, igikombe kimwe cy’Amahoro, Super Cup n’irushanwa ry’Intwari.

Mu mwaka amaze muri AS Kigali,yayifashije kurangiza ku mwanya wa 2 ndetse ayifashije kugera mu ijonjora rya 3 ribanziriza amatsinda muri CAF Confederations Cup.

Hakizimana Muhadjiri yashyize ku rukuta rwe rwa twitter amagambo meza ashimira ubuyobozi bwa AC Kigali anababwira ko hari igihe kimwe bazongera gukorana.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger