AmakuruUtuntu Nutundi

Menya akamaro benshi batazi ko kurya amateke

Hari bamwe bafata ibinyabijumba byitwa Amateke nk’ibiryo by’abaturage cyangwa se abantu batuye mu bice by’icyaro.

Amateke afite inkomoko muri Asia y’amajyepfo,akaba ashobora kuribwa atetse nkuko wateka ibijumba,ndetse n’amababi yayo aribwa nk’imboga,gusa nanone ashobora gukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye.Amateke akungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi,nka Vitamini A,B,C na E zituma umubiri wacu ukora neza.

Dore rero akamaro k’amateke mu mubiri wacu

1. Amateke atera imbaraga : Uzumva abantu bavuga ko ari ibiryo by’abahinzi, amateke buriya akize cyane kuri vitamini zo mu bwoko bwa B,zifasha umubiri guhindura ibyo wariye bikavamo imbaraga,kandi akize ku byo bita carbohydrates,bitanga imbaraga ku mubiri.

2. Afasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza : Amateke agiramo ibyo bita fiber cyangwa Fibres,ibi rero bifasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza bikarinda impatwe (Constipation).

Abenshi mu masoko ntibikoza amateke kuko bayafata nk’ibiryo bya giturage

3. Azamura ubudahangarwa bw’umubiri : Vitamini C iboneka mu mateke niyo ituma azamura ubudahangarwa bw’umubiri bityo iyo urya amateke ntabwo ukunda kwibasirwa na za mikorobi cyane (Infection).

4. Afasha gukora neza kw’amaso : Vitamini A dusanga muri iki gihingwa niyo ifasha gukora neza kw’amaso bigatuma amaso yawe akora neza.

5. Afasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso : Amateke agira Potasiyumu (Potassium),iyi rero ni ingenzi mu kugabanya umuvuduko w’amaraso kuko ituma imitsi y’amaraso yirekura bityo amaraso agatembera neza,umuvuduko ukajya hasi.

Amateke n’ibyabijumba bifotiye umubiri akamaro gakomeye

6. Amateke akomeza amagufa : Ese wari uzi ko mu mateke dusangamo na ya myunyungugu yitwa Kalisiyumu ituma amagufa akomera ? Nibyo koko Kalisiyumu iboneka mu mateke ituma amagufa akomera bikarinda indwara yo koroha kw’amagufa.

Icyo wazirikana:Niba ugiye mu isoko guhaha,ntuzibagirwe amateke,ndetse niba ugiye no muti Resitora,ntukajye usiga kurya amateke wibwira ko ari ibiryo by’abaturage kuko indwara ntitoranya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger