AmakuruImyidagaduro

Meddy yerekanye umusore basa mu gitaramo yakoreye i Kigali (+AMAFOTO)

Umunyamuziki Ngabo Medard [Meddy] utari uherutse gutaramira abanyarwanda  mu ijoro ryakeye rya taliki ya 1 Mutarama 2019 mu gitaramo cya East African Party yabaga ku nshuro ya 11 kiba mu ntangiro z’umwaka  yaraye akoze igitaramo cyanyuze benshi mu munjyi wa Kigali.

Iki cyaranzwe n’udushya twinshi Meddy yishimiye nabenshi bitabiriye iki gitaramo cyarimo abahanzi batandukanye babanyarwanda nka Bruce Melodie , Yvan Buravan , Riderman, Social Mula n’abandi bagiye batungurana bakaza kurubyiniro.

Muri iki gitaramo Meddy yatunguye abakunzi b’umuziki we ubwo yazanaga kurubyiniro umusore avuga ko basa ariko mubyukuri ntacyo bapfana.

Meddy ari kumwe n’uyu musore yavuze ko yatunguwe no kumubona akaba basa gusa nubwo ntacyo bapfana bamaze kuba inshuti yamaze kumubera umuvandimwe we wahafi.

Uyu musore nyuma yo kuva kurubyiniro abafana ba Meddy bahise bamuterura bamushyira hejuru mukirere ubonako nabo bamwishimiye cyane.

Meddy azana uyu musore basa ku rubyiniro

Uyu musore kugeza ubu ntiturabasha kumenya amazina ye n’ibyo akora gusa tuzakomeza kubibakurikiranira , tuzabibagezaho mu nkuru zacu zizakurikira.

Mc Anita na Mc Kate Gustave nibamwe mubari bayoboye iki gitaramo.

Abafana ba Meddy bishimiye uyu musore

Indi nkuru wasoma: Meddy yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali yanerekaniyemo umukunzi we (+AMAFOTO)  

Twitter
WhatsApp
FbMessenger