AmakuruImyidagaduro

Bobi Wine arashinjwa gushaka gusimbura Yesu

Umuhanzi akaba n’umunyapolitike Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, arashinjwa gushaka gusimbura Yesu hakurikijwe amagambo akubiye mu ndirimbo ye nshya ivuga ku butegetsi buriho muri Uganda burangajwe imbere na Perezida Yoweli Kaguta Museveni.

Mu ndirimbo uyu muhanzi yise “ Tuliyambala Engule” yagaragaje uburyo igihe yazaba amaze kugira ijambo ku butegetsi bwa Uganda yabaye Perezida ibintu byazaba ari umunezero kurusha uko benshi bibwira ko Yelusalemu nshya ari mu ijuru.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yakoze ayikuye ku ndirimbo y’Abalokore isanzwe iririmbwa n’amadini atandukanye yo muri Uganda ihimbaza Imana, Bobi Wine yayigendeyemo yongeramo amagambo avuga ko Yerusalemu nshya atari ijuru ahubwo ko igihe yazaba amaze kuba perezida wa Uganda azaba abaye nk’umucunguzi mu cyimbo cya Yesu.

Ibi ntibyavuzweho rumwe n’abakozi b’Imana batandukanye bayumvise kuko batangiye kumushinja guhindura indirimbo yabo ihimbaza Imana yigira nka Yesu.

Umuvuga butumwa w’itorero rya Makerere Community Church witwa Martin Ssempa arashinja Bobi Wine guhindura ubutumwa nyakuri bw’indirimbo akishyiriramo ubwe burimo no kuvuguruza Yeruzalemu nyakuri yemezwa muri Bibiliya.

Uyu muvuga butumwa yagiriye Bobi Wine inama yo kuvuga imigambi ye nibyo ateganya kugeraho mu gihe kizaza yifashishije indi ndirimbo ye bwite kuko guhindura iyabo babona atari byiza.

Bobi Wine yakoze iyi ndirimbo nyuma y’amakuru atandukanye amaze iminsi amuvugwaho, agaragaza ko akomeje gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo n’igisirikare cya Uganda bitewe n’uko akunze kugaragaza ko akeneye impinduka mu miyoborere idaha ubwisanzure abaturage ba Uganda.

Uyu muhanzi yabaye nk’ukomanyirijwe kuba yagira igikorwa na kimwe akora kimuhuza n’imbaga y’abakunzi be harimo ibitaramo bitandukanye byagiye byicwa ku munota wanyuma bituma afata ingamba zo kwandika indirimbo agaragaza umubabaro we n’ibyiringiro afite mu gihe yaba yageze kucyo aharanira.

Indirimbo Olutaro bishatse kuvuga urugamba y’abarokore, ikubiyemo amagambo avuga ko abakiristo bazagera ku nsinzi banesheje Satani, Bobi Wine nawe ahuje iy ndirimbo na politike yavuze ko nyuma y’ibyuka biryana mu maso biterwa na Polisi zimushakisha, azagera ku nsinzi abifashijwemo n’Imana.

Bobi Wine arashinjwa kwigira Yesu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger