AmakuruImikino

Marcelo Jr wa Real Madrid yemeye amezi ane y’igifungo

Myugariro Marcelo Vieira da Silva Júnior wa Real Madrid, yemeye igifungo cy’amezi ane ndetse no kwishyura angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 100 by’ama Pounds nyuma yo kwemera ko yanyereje imisoro.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil yamaze kwemeranya aya masezerano n’inzego zishinzwe imisoro mu gihugu cya Espagne, nyuma yo gusanga muri 2013 yaranyereje imisoro ingana na miliyoni y’ama Pounds.

Cyakora uyu musore ntazamara aya mezi mu buroko bijyanye n’amategeko yo muri Espagne avuga ko umuntu wakatiwe igifungo kiri munsi y’imyaka 2 akurirwaho igifungo mu gihe yemeye kwishyura amande.

Marcelo w’imyaka 30 y’amavuko yahamwe n’icyaha cyo kutishyura imisoro ku mafaranga yakoreye yamamariza uruganda rwo mu gihugu cya Uruguay.

Marcelo n’umunyamategeko we bahisemo kwishyura angana n’ibihumbi 677 by’ama Pounds nk’amande agomba gusanga ibihumbi 435 urukiko rwavuze ko ruberewemo nk’inyungu y’ayagombaga kwishyurwa.

Marcelo yiyongereye ku yandi mazina akomeye yagiye ahamwa n’iki cyaha, arimo Lionel Messi wa Barcelona, Alexis Sanchez, Jose Mourinho, Javier Mascherano cyo kimwe na Christiano Ronaldo bahoze bakinana muri Real Madrid wemeye kwishyura amande angana na miliyoni 16 n’ibihumbi 900 by’ama Pounds.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger