Imyidagaduro

Mani Martin yibasiwe nyuma y’itangazo yatanze ashaka umukobwa wamubyarira

Umuhanzi Mani Martin yatangaje abantu benshi maze yandika itangazo kugira ngo abone umukobwa ufite gahunda yo kumubyarira umwana .

Mani Martin yaherukaga kuvugisha abantu muri Gashyantare 2018 ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto imugaragaza akikijwe n’inzoga yewe harimo n’inzoga yo mu bwoko bwa’Nguvu’ bafata nk’iciriritse anatumura umwotsi. Icyo gihe hadutse inkubiri y’abantu bamutukagaga ndetse banamushinja kwishushanya akigira umurokore kandi yarayobye.

Mani Martin rero ntajya yiburira yongeye gutangaza abantu maze abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yandika ho igisa n’itangazo asaba umukobwa ubyemera ko yamwandikira maze bakabyarana.

yagize ati “Bagore, umuntu wese wumva ashobora kumpa umwana mwiza nk’uyu, nanyandikire mu gikari ‘Inbox’.” Aya ni amagambo yaherekejwe n’ifoto y’umwana mwiza.

Ibitekerezo byahise byisukiranya, bamwe bazaga bagasoma barangiza bagaseka bagatembagara abandi biganjemo ab’igitsinagore bakabwira Mani Martin ko yakoze amakosa akomeye yo gushyiraho ifoto y’umwana ukiri muto, ariko abandi bazaga bamutuka kuko harimo n’uwamubwiye ko aramuboloka kubera itangazo yise iry’ubugoryi ndetse uyu yanavuze ko ibitekerezo bya Mani Martin bimugaragaje uko ari mu gihe hari n’abavugaga ko ubwiza bwa Mani Martin bukemangwa bityo ko yashaka umuterera inda.

Mani Martin wavugishije abantu aherutse gutangaza ko hari indirimbo yakoranye na Sauti Sol yo muri Kenya igiye gusohoka mu minsi mike iri imbere.

Itangazo Mani Martin yashyize hanze ashaka umukobwa wamubyarira
Twitter
WhatsApp
FbMessenger