Amakuru

Abanyeshuri baturuka mu miryango ikize ntabwo bazongera kubona Buruse yo kwiga

Perezida wa Tanzaniya Magufuri yavanyeho amafaranga y’inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza yahabwaga abanyeshuri baturuka mu miryango ikize.

Nkuko Thecitizen yabyanditse , Perezida Dr John Joseph Magufuli yavuze ko Leta ifite byinshi byo gukemura birimo no kwigisha abana bo mu miryango ikennye bakabasha kubona uburezi ku buntu, kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye kandi abagize amanota meza bagahabwa inguzanyo zo kwiga Kaminuza n’amashuri Makuru aho kugirango bajye bayaha abaturuka mu miryango ikize maze abakene bakabura amafaranga.Ibi akaba yarabitangarije muri Kaminuza ya Mkwawa ku wa Gatatu taliki ya 03 Mata.

The Citizen ikomeza ivuga ko Magufuli yatangaje ko Leta yongereye umubare w’abanyeshuri bajya mu mashuri Makuru na za Kaminuza bakagera ku bihumbi 130, bose bakaba bakeneye inguzanyo ya miliyari 427 z’amashilingi, bitoroshye kuboneka ku gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere.

Yagize ati “Leta ifite ibibazo byinshi mu bijyanye no guha uburezi abana bacu, biteye agahinda kubona raporo zerekana ko nibura abanyeshuri ba baringa 3500 bahabwa inguzanyo mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi barangije amasomo yabo ariko bikaba bigoye ko bishyura inguzanyo yo kwiga bahawe na Leta.”

Mwalimu Julius Kambalage Nyerere ni we washyizeho uburezi bw’amashuri abanza kuri bose mu gihugu cya Tanzaniya ndetse ubu muri Tanzaniya hakaba hariyo gahunda y’uburezi kuri bose aho abanyeshuri biga ku buntu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger