AmakuruUrukundo

Mangwende agiye gusezerana n’umufana wa APR FC

Imanishimwe Emmanuel  uzwi ku kazina ka Mangwende, ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya APR FC agiye gusezerana kubana na Uwase Claudio nk’umugore n’umugabo.

Mangwende wanafashije ikipe ya APR FC gutwara igikombe cya shampiyona agiye kurushinga na  Uwase Claudio, usanzwe ayobora abafana bihurije hamwe bagakora itsinda ry’Intare za APR FC ( Fan Club Intare za APR FC).

Ubu bukwe bw’aba bombi butegerejwe tariki ya 08 Ukuboza 2018. Bitandukanye n’abandi bakinnyi ba hano mu Rwanda, urukundo rwa Mangwende na Claudio Uwase ntabwo rwigeze ruvugwa mu itangazamakuru kugeza bashyiriye hanze impapuro ziteguza ubukwe n’ubwo inshuti za hafi zabo zo zari zibizi.

Uwase Claudio umaze imyaka igera kuri 2 akundana n’uyu musore ukinira ikipe y’ingabo z’igihugu, ni umwe mu bshinze Fan Club ya Intare za APR FC  mu 2015 ndetse akaba anayibereye umuyobozi umuyobozi.

Bamaze imyaka 2 bakundana
Ubukwe bwabo buzaba tariki ya 08 Ukuboza

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger