Amakuru ashushyeImikino

Manchester United yasinyishije rutahizamu ufite inkomoko mu Rwanda

Manchester United iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona y’ubwongereza ikanaba ikipe ifite amateka akomeye ku Isi, yasinyishije rutahizamu ukiri muto uvuka ku babyeyi b’Abanyarwanda imukuye mu bufaransa.

Uyu musore ni Noam Emeran wakiniraga ikipe ya Amiens mu gihugu cy’u Bufaransa. Se umubyara yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

Emeran w’imyaka 16 y’amavuko, yari amaze igihe yifuzwa n’andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani ariko Man Utd niyo ibashije kumwegukana.

Noam Emeran afite inkomoko mu Rwanda,  yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na nyina ni w’umunyarwandakazi.

Icyakora ibinyamakuru by’i burayi byanditse ku igurwa rye, ntibivuga ko ari umunyarwanda, banditse ko ari umufaransa

Yatangiye impano ye yo gukina umupira w’amaguru akinira ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens iri mu cyiciro cya mbere.

Mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye Amiens y’abatarengeje imyaka 19 muri Gambardella Cup, atsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Quevilly.

Yahawe nimero 7

Twitter
WhatsApp
FbMessenger