Man United yanditse amateka yihariye muri Champions League: Ni yo kipe yonyine yabigezeho inshuro ebyiri
Mu mateka y’irushanwa rikomeye ry’amakipe ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions League, amakipe menshi yagiye yegukana ibikombe nyuma y’ibihe byiza, ariko bake cyane ni bo babashije kubikora badatsinzwe umukino n’umwe kuva irushanwa ritangiye kugeza rirangiye.
Imibare ya UEFA igaragaza ko amakipe umunani gusa ari yo yabashije kwegukana Champions League adatsinzwe, ibintu bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukaka n’ubudahungabana mu marushanwa akomeye ku rwego rw’u Burayi.
Igitangaje kurushaho ni uko Manchester United ari yo kipe yonyine yabashije gukora ayo mateka inshuro ebyiri.
Ayo mateka yayanditse bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 1998/99, ubwo yegukanaga igikombe nyuma yo gutsinda Bayern Munich ku mukino wa nyuma wabereye i Barcelona muri Espagne. Uwo mwaka wanabaye uw’amateka kuko United yegukanye ibikombe bitatu bikomeye (Treble) birimo Premier League, FA Cup na Champions League.
Nyuma y’iyo myaka icyenda, Manchester United yongeye kubikora mu mwaka wa 2007/08, ubwo yegukanaga Champions League itsinze Chelsea kuri penaliti ku mukino wa nyuma wabereye i Moscow mu Burusiya. Muri uwo mwaka na bwo ntiyigeze itsindwa umukino n’umwe muri iri rushanwa.
Andi makipe yegukanye Champions League adatsinzwe harimo Olympique de Marseille, AC Milan, Ajax Amsterdam, Liverpool, Nottingham Forest, Red Star Belgrade ndetse na Inter Milan, ariko yose yabigezeho inshuro imwe muri Champions League y’iki gihe yatangiye mu 1992.
Iyi mibare igaragaza uburyo Manchester United yakomeje kuba imwe mu makipe afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku rwego rw’u Burayi, cyane cyane mu bihe yayoborwaga n’umutoza Sir Alex Ferguson, wafashije iyi kipe kugera ku rwego rwo hejuru mu mateka yayo.
Nubwo mu myaka ya vuba Manchester United itarongera kugera ku rwego rwo guhatanira igikombe cya Champions League nk’uko byahoze, amateka yayo akomeza kuba ikimenyetso cy’ibihe by’intsinzi byaranze iyi kipe yo mu Bwongereza.
Kugeza ubu, Manchester United ni yo kipe yonyine yegukanye UEFA Champions League inshuro ebyiri idatsinzwe umukino n’umwe, ibintu bikomeje kuyishyira mu makipe yanditse amateka adasanzwe muri ruhago y’u Burayi.


