AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Maj. Gen. Albert Murasira wasimbuye Kabarebe muri MINADEF ni muntu ki?

Ku wa kane w’iki cyumweru ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yashizeho abagize Guverinoma bashya. Mu binjijwe muri iyi Guverinoma na Nyakubahwa Paul Kagame, harimo na Maj. Gen. Albert Murasira wagizwe Minisitiri mushya w’ingabo asimbuye Maj. Gen James Kabarebe wahise ahabwa inshingano zo kuba Umujyanama mukuru wa Perezida Kagame mu by’umutekano.

Ese Maj. Gen. Albert Murasira ni muntu ki?

Murasira uyu wasimbuye Gen. Kabarebe muri MINADEF yari umuyobozi mukuru wa Zigama, ikigo cya gisirikare gishinzwe kubika amafaranga no gutanga inguzanyo. Ni muwe mu bafite ubunararibonye bukomeye mu bya gisirikare dore ko yakinjiyemo mu 1988.

Maj. Gen. Albert Murasira yavutse ku wa 11 Ugushyingo mu 1962, avukira ahitwa Maniema, agace gaherereye mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ku mykaa 56 y’amavuko, Maj. Gen. Murasira ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana batatu, barimo umuhungu umwe n’abakobwa 2.

Marie Goretti Rafiki ni we mugore we.

Agace ka Maniema yavukiyemo, gahana imbibi n’intara za Kasai y’Iburazirazuba iri mu burengerazuba bwako, Oriental iri mu majyaruguru yako, Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo ziri mu burasirazuba bwako ndetse n’iya Katanga iri mu Majyepfo yako.

Aka gace Afande Murasira yavukiyemo ni na ko yizemo amashuri abanza n’ayisumbuye, mbere y’uko aza mu Rwanda.

Amashuri yisumbuye yayashoreje mu ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana mu Ruhango, hakaba hari mu 1983. Yahise akomereza mu cyahose ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda NUR, hagati ya 1983 no mu 1988. Aha yahakuye  impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubumenyi mu by’Imibare. Iyi mpamyabumenyi yayibonye mu 1986. Iyi yakurikiwe n’indi ihanitse mu by’imibare yabonye mu 1988.

Yifitiye ikizere.

Nyuma yo gusimbura Kabarebe, Murasira yahise aba Minisitiri w’Ingabo wa 10 u Rwanda rubonye kuva rwabona ubwigenge mu 1962.

Umwihariko we ugereranyije n’abamubanjirije, ni uko ari muri ba Minisitiri b’ingabo bake bari ku rwego rw’aba General kandi barize imibare.

Ubwo The New Times yamubazaga ibyiyumvo afite nyuma yo guhabwa izi nshingano, yavuze ko byamutunguye gusa akaba yifitiye ikizere.

Ati”Ndatunguwe kubera ko hari aba General benshi bashobora guhabwa uyu mwanya. Mfite ikizere cy’uko Minisiteri y’ingabo ari ikigo cyubakitse neza kandi tuzakomeza gukorera hamwe nk’itsinda.”

Gen. Murasira afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bizwi nka Science in Project Management, impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Liverpool mu gihugu cy’Ubwongereza.

Minisitiri W’ingabo mushya w’u Rwanda kandi afite Masters mu by’imiyoborere yakuye muri Kaminuza yo mu gihugu cya Ghana. Iyi mpamyabumenyi yayibonye muri 2004.

Muri 2011, yahawe impamyabumenyi mu by’umutekano n’ibijyanye na Strategic Studies, impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya gisirikare y’Ubushinwa.

Muri Mutarama uyu mwaka, Gen. Murasira yari mu basirikare bakuru 12 bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya Brigadier General bagirwa aba Major General.

Muri 2012 ho yavanwe ku peti rya Colonel agirwa Brigadier General.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko Gen. Murasira yafashe amasomo n’imyitozo ya gisirikare yose ikenewe.

Afite ubundi bumenyi buhambaye mu byiciro by’ubuzima bigiye bitandukanye.

Urugero nk’ibyerekeye imiyoborere, kuva muri Gashyantare 2012 kugeza mu Ukwakira 2018 Murasira yari umuyobozi mukuru w’ikigo cyo kubitsa no gutanga inguzanyo kizwi nka Zigama.

Raporo yo muri Werurwe uyu mwaka igaragaza ko iki kigo cyungutse angana na miliyari 9 na miliyoni 400 z’Amanyarwanda, mu gihe byari byitezweho ko kizunguka angana na miliyari 6 na miliyoni 300. Iki ni kimwe mu bishimangira ko uyu mugabo yari ayoboye neza iyi Banki kandi yita ku nshingano ze uko bikwiye.

Mu bindi yakoze, Murasira yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi mu gisirikare cy’u Rwanda(2007-2012), umuyobozi wungirije w’ishuri rya gisirikare ry’i Gako.

Yanabaye kandi umuyobozi w’ingabo zari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan, akaba yari ashinzwe amakuru n’ikoranabuhanga mu ishami rishinzwe aamkuru. Aha hari hagati ya 2004 na 2005.

Kuva mu 1999 kugera muri 2004, yari umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINADEF. Mbere yaho yigishaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yigishaga imibare abigaga Applied Scences.

Mu buzima busanzwe.

Murasira muri rusange akunda Siporo. Akina umukino uzwi nka Chess(Umukino utaramenyekana cyane mu Rwanda).

Afite agahigo ko kuba yaregukanye amarushanwa y’uyu mukino incuro eshatu ku rwego rw’igihugu.

Maj. Gen. Albert Murasira, Minisitiri mushya w’ingabo z’u Rwanda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger