AmakuruAmakuru ashushye

Canada: Hadutse ikibazo cy’ibura ry’imigati mu masitoke bitewe n’urumogi

Nyuma y’iminsi mike igihugu cya Canada gitoye iteryeko ry’uko urumogi rwemewe gukoreshwa mu gihugu ku mugaragaro mu buryo bwo kwishimisha, ubu iki gihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’imigati n’imitsima muri za kantine.

Mu masaha make iki gihugu gitanze uburenganzira ku baturage bacyo ko ikoreshwa ry’urumogi ryemewe mu gihugu, inzu zirucuruza zatangiye kwakira igihiriri cy’abantu baje kurushaka kuburyo mu gihe gito sitoke yabaga isigayemo ubusa.

Hatangiye kuvugwa ko urumogi rwatangiye kuba ruke kubera ubwinshi bw’abarukeneye bakomeje kwiyongera umunsi ku w’undi.

Ikinyamakuru Globalnews cyatangaje ko abacuruzi b’ urumogi bavuga ko muri iki gihugu urumogi rwatangiye kubura bitewe n’ uko abarushaka babaye benshi.

Uretse kuba urumogi rwatangiye kuba ruke muri iki gihugu, iki kibazo cyadukiye n’inzu zicuruza ibiribwa bikomoka ku ifu birimo amandazi n’imitsima kuko nabyo byatangiye kubura bitewe n’uko abantu babyadukiye bagatangira kubirya kubwinshi.

Abacuruzi b’amandazi n’ibindi bifitanye isano nayo, bavuga ko ibintu byahindutse cyane kubera ko mu masaha make bafunguye imiryango ya Kantine zabo,uri gusanga zihise zisigaramo ubusa kubera abakiriya benshi bakeneye amandazi.

Umuvugizi w’ inzu zikora zikanacuruza amandazi n’ imigati James Dyke yavuze ko atabashije kumenya icyatumye abantu bagura amandazi n’ imigati nk’ abagura amasuka mu gihe cy’ ihinga gusa avuga ko hari abarimo kubihuza no kuba urumogi mu gihugu cyabo rurimo gucuruzwa byemewe n’ amategeko.

Kubura kw’imigati gutangiye kubaho muri Canada, ngo byaba bifitanye isano n’uko urumogi rwaba rufite uruhare mugutera inzara no gukumbuza umuntu kurya ibiryo byinshi mu gihe gito.

Umukozi wa Tim Horton’s yavuze ko ibirimo kuba bidasanzwe kuko ngo yanabonye umukiriya yiba amandazi mugenzi we yari amaze kugura akayirukankana.

Nk’uko World daiy News yabitangaje yanditse ko Tim Horton’s yandikiye (e- mail) abashinzwe kuyigemurira ifu yo gukoramo imigati n’ amandazi ko ifu yababanye nkeya kubera ko abakiriya biyongereye cyane.

Iki kibazo cyo kuba imigati itangiye kuba mike ku isoko kandi ikenewe na benshi, gishobora kuba isoko y’imvururu n’ubujura bukabije bwa hato na hato nk’uko benshi bakomeje kugenda babikomozaho.

Mu buryo bwo kwirinda ingaruka mbi zaturuka kuri iki kibazo,umuyobozi mukuru wa Tim Harton’s yavuze ko agiye kwangaja abakozi benshi akanakaza umutekano kuri za sitoke zabo ziherereye mu mijyi nka Toronto, Vancouver, na Montreal.

Itegeko ryemerera Abanyacanada gukoresha urumogi mu buryo bwo kwishimisha, ryashyizweho kuwa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2018, aribwo umubare munini w’abayituye watangiye kugaragara ku mirongo imbere y’inzu zirucuruza baje kugura.

Imigati yatangiye kubura muri Canada kubera urumogi

Ubu muri Canada urumogi rwemewe gucuruzwa ku mugaragaro kimwe n’ibindi bicuruzwa byose, aho rutandukaniye nabyo ni uko udashobora kurutuma umwana utaruzuza imyaka y’ubukure nk’uko amategeko abigena.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger