AmakuruImikino

Lionel Messi yafashe icyemezo cyateye ubwoba abanya-Argentina

Lionel Messi yabwiye abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ko atazongera gukinira ikipe y’igihugu muri uyu mwaka, bibatera ubwoba ko ashobora no guhita ayisezeramo burundu.

Messi usanzwe ukinira FC Barcelona, yabwiye Lionel Scaloni ushinzwe kwita kuri iyi kipe ko atazagaragara mu mikino ya gicuti 2 iyi kipe igomba gukina, harimo uwo izahuramo na Guatemala ndetse n’undi izahuriramo na Columbia muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iki cyemezo cyahise gitera ubwoba Abanya-Argentina ko bishobora kurangira uyu musore atanagaragaye muri Copa Amerika izaba mu mwaka utaha.

Messi, aheruka gukinira Argentina mu mukino wa 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’isi yatsinzwemo n’Ubufaransa 4-3. Kuva icyo gihe, Abanya Argentina bahagaritse imitima, bakeka ko uyu musore ashobora gutera ikirenge mu cya Lucas Biglia na Javier Mascherano bamaze kuyisezeramo.

Muri 2016, Lionel Messi yari yasezeye mu kipe y’igihugu ya Argentina nyuma yo gutsindwa na Chile ku mukino wa nyuma wa Coppa America ubugira kabiri. Ni umukino warangiye Argentina itsindiwe kuri za Penaliti, Messi by’umwihariko akaba ari we wabimburiye abandi mu kuzihusha.

“Ku bwanjye, ibyo mu kipe y’igihugu birarangiye. Nakoze ibyo nshoboye byose. Birababaza kudatwara igikombe.” Amagambo Messi yatangaje asezera.

Uyu musore yaje gufata ikemezo cyo kugaruka muri iyi kipe, nyuma yo gutakambirwa n’ibihumbi by’abaturage ba Argentina.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger