AmakuruAmakuru ashushye

Rusheshangoga Michel yasubiye mu ikipe yakuriyemo

Myugariro wahoze akinira ikipe ya APR FC akayivamo yerekeje muri Singida yo muri Tanzaniya ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu Amavubi, yasubiye mu ikipe yamureze nyuma y’uko atandukanye na Singida yari yaramuguze imuvanye muri APR FC yakuriyemo.

Tariki ya 4 Nyakanga 2017 ni bwo myugariro Rusheshangoga Michel yakinnye umukino we wa nyuma muri APR FC, aha batwaye igikombe, nyuma y’uyu mukino abafana, abayobozi n’abakinnyi ba APR FC basezeye kuri Michel ndetse banamushimira byinshi ikipe yagezeho bari kumwe ndetse banafite ibyapa byanditseho amagambo yo kumugaragariza ko yahaciye gitwari.

Nyuma y’uyu mukino we na mugenzi we Danny Usengimana bahise berekeza mu ikipe ya Singida yo muri Tanzaniya yari ivuye mu cyiciro cya kabiri igiye gukina mu cyiciro cya mbere, aba basore bitwaye neza ariko kubera ubushobozi buke bw’ikipe baratandukana.

Nyuma yo gutandukana na Singida byagiye bivugwa ko amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda amushaka ku isonga hakavugwa APR FC na Rayon Sports ariko amakuru agera kuri Teradignews avuga ko uyu musore ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yamaze gusinyira APR FC imyaka 3.

Mu gihe bimenyerewe ko kumenya amakuru yo muri APR FC bigoye , ariko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2018,  mu magambo ye, Michel Rusheshangoga yavuze ko hari ibiganiro yagiranye na APR FC yakuriyemo ndetse kuri we akaba abona bigenze neza amahirwe menshi ari ayo gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Rusheshangoga yagize ati:” Ntabwo nkiri umukinnyi wa Singida, ubu nari nkiri mu kiruhuko ariko ndi no gushaka aho nzerekeza kandi hari abo turi kuganira, birashoboka ko nasubira muri APR FC kuko ni ikipe nakuriyemo, nagiriyemo ibihe byiza numva nta mpamvu yatuma ntasubiramo ibintu byose n’ukuganira n’ukumvikana kandi ibiganiro byarabaye, amahirwe menshi ni yo nzerekezamo.”

Amakuru avuga ko uyu musore yamaze gusinya imyaka itatu mu ikipe ya APR FC n’ubwo biba bitoroshye kumenya amakuru yo mu ikipe ya APR FC ateye umugongo Rayon Sports byavugwaga ko na yo imwifuza.

Kugeza ubu Rusheshangoga Michel nta kipe ari gukoreramo imyitozo uretse ko nyuma yo kuva mu kiruhuko ubu ari kuyikorera ku kibuga cya FERWAFA. Aha aba ri gukorana n’abandi bakinnyi bo mu cyiciro cya mbere bahura bagakorana imyitozo mu gitondo.

Ibi byahise bitera benshi impungenge ku hazaza ha Fitina Omborenga ukina ku mwanya umwe na Rusheshangoga Michel mu gihe yaba agiye muri APR FC dore ko na Omborenga yitwaye neza muri APR ndetse akanayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona.

Rusheshangoga Michel abantu barongera ku mubona mu mwambaro wa APR FC

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger