AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Lionel Messi na Christiano Ronaldo bashyizwe ku mwanya wa mbere mu bayoboye isi muri ruhago

Nk’uko isanzwe ibigenza buri mwaka, ku munsi w’ejo EA Sports yasohoye urutonde rw’abakinnyi bayoboye abandi ku isi muri ruhago, rukaba ruyobowe na Christiano Ronaldo wa Juventus unganya amanota na Lionel Messi wa FC Barcelona.

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 bahize abandi bose muri 52 bari batoranyijwe, Christiano Ronaldo na Lionel Messi ni bo baza imbere aho bahagaze ku kigereranyo cya 94% ugendeye ku bikurikizwa hatangwa aya manota, mu gihe Neymar Jr wa PSG aza ku mwanya wa 3 kuri uru rutonde.

Abakinnyi 10 bahize abandi mu mwaka w’imikino ushize.

#10. Umudage Toni Kroos usanzwe akinira Real Madrid yo muri Espagne ni we washyizwe ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde. Muri rusange uyu musore umuvuduko yakoresheje mu kibuga wahawe amanota 67, amashoti yateye ahabwa 82, amapasse yatanze ahabwa 89, amacenga ahabwa 82, ubwugarizi bwe buhabwa 74, mu gihe imbaraga yakoresheje zahawe 69%.

#9. Uwafashe umwanya wa 9 kuri uru rutonde ni David de Gea wa Manchester United yo mu Bwongereza ari na we muzamu rukumbi uri ku rutonde rw’abakinnyi 10 beza. Uyu ibyo yakoze arinda izamu rya Man Unnited n’irya Espagne byahawe amanota 91%.

#8. Umukinnyi uza ku mwanya wa 8 ni Luis Suarez wa FC Barcelona. Uyu musore ukomoka muri Uruguay umuvuduko yakoresheje mu kibuga wahawe amanota 80, amashoti yateye ahabwa 90, amapasse yatanze ahabwa 79, amacenga ahabwa 87, ubwugarizi bwe buhabwa 52, mu gihe imbaraga yakoresheje zahawe 85%. Ibi byose byamushyize ku kigereranyo cya 91%.

#7. Myugariro Sergio Ramos wa Real Madrid na Espagne ni we uza ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde n’amanota 91%. Uyu ni we uhiga abandi mu bijyanye no kugarira.

#6. Uza ku mwanya wa 6 kuri uru rutonde ni Umubiligi Eden Hazard ukinira Chelsea yo mu Bwongereza. Uyu musore imyitwarire yagaragaje mu kibuga haba ku bijyanye n’ibirometero yirukanse, imbaraga yakoresheje, amapasse yatanze, amacenga n’ibindi, bimuha amanota 91%.

#5. Uwa gatanu kuri uru rutonde ni Kevin de Bruyne, Umubiligi ukinira Manchester City yo mu Bwongereza. Uburyo uyu musore usanzwe akina hagati mu kibuga yitwaye bumuha amanota 91%. Uyu ni na we uhiga abandi mu gutanga amapasse kuko bimuha amanota 92.

#4. Uwa kane kuri uru rutonde ni Luka Modric wa Real Madrid na Croatia. Uyu musore uheruka kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza i Buarayi ibyo yakoze byose bimuha amanota 91%.

#3. Neymar Jr wa PSG na Brazil ni we uza ku mwanya wa 3 kuri uru rutonde. Uyu musore ufite amanota 92% ni we wirukanse ibirometero byinshi aho afite amanota 92%.

#2. Lionel Messi wa FC Barcelona na Argentina n’amanota 94%. Uyu icyo yarushije abandi bose bari kuri uru rutonde ni amacenga aho ayo yakoze amuha amanota 96%, mu gihe aya Christiano Ronaldo afite 90%.

#1. Christiano Ronaldo ni we uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde n’amanota 94%. Uyu musore wa Juventus icyo yarushije Messi bahanganye ni imbaraga aho izo yakoresheje zimuha amanota 79 mu gihe Messi afite 61.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger