AmakuruImikino

Kwirukana Mashami si wo muti w’ikibazo_Ruremesha Emmanuel

Umutoza wa Mukura Victory Sports, Ruremesha Emmanuel asanga igisubizo atari ukwirukana Mashami umutoza w’ikipe y’igihugu, Amavubi, nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Uganda igitego kimwe ku busa (1-0) kuri uyu wa 7 Ukwakira 2021.

Ruremesha uri mu batoza bakomeye bamaze igihe muri shampiyona y’u Rwanda wanakiniye Mukura V.S ku mwanya wa myugariro, asanga impamvu ituma Amavubi adatsinda ari imitegurire itari myiza y’ikipe y’igihugu.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru akabazwa ikijyanye n’umusaruro utari mwiza w’Amavubi, yagize ati: “Urebye ikipe ya Uganda yakinnye, ni abakinnyi bakiri batoya, bafite imbaraga, harimo n’abafite uburambe. Twebwe rero ikibazo dufite ni imitegurire yo mu bwana, aho umukinnyi ava kugeza tumubonye mu Mavubi.”

Kuri Mashami, Ruremesha ati: “Ntabwo ari we utsinzwe wenyine, n’abazungu baraje biranga. Icyangombwa twebwe dutegure umupira wacu. Hano ujya gushaka abana ushyira muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ukabura aho ubakura. Uba ugomba kumukura muri junior ugasanga umwana avuye muri academy arashaka guhita ajya gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.”

Yakomeje avuga icyo umupira w’amaguru wo mu bindi bihugu urusha uw’u Rwanda. Ati: “Abandi bo baba bafite uko ibyiciro bikurikirana, akaba ari ho umukinnyi aca. Ariko twe dushaka guhita dusimbuka icyiciro bizatugora. Hazaza umutoza, undi agende, gutyo gutyo. Mu gihe tutarakosora ibyijyanye n’amarero y’abakinnyi ntacyo tuzageraho.”

Yabigarutseho nyuma y’umukino wa gicuti wahuje Mukura VS na Rayon Sports wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Warangiye ari igitego kimwe cya Mukura cyabonetse ku munota wa 52, gitsinzwe na Djibrine Aboubakar.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger