AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Gen Muhoozi na Minisiteri y’Ingabo za Uganda bararebana ay’ingwe

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashobora kwegura ku nshingano ze mu gisirikare mu gihe yaba adahawe amafaranga ari gusaba mu rwego rwo kuvugurura imibereho y’Ingabo zirwanira ku butaka.

ChimpReports ivuga ko uyu musirikare aherutse gusaba miliyari 20 z’amashiringi ya Uganda (arenga Frw miliyari 5.5) yo kuvugurura aho abasirikare baba ndetse no kongera umutekano mu birindiro bitandukanye by’ingabo, gusa Minisiteri y’Ingabo za Uganda ikanga kumureba n’irihumye.

Muhoozi aganira n’incuti ze za hafi yagize ati: “Twebwe [Ingabo zirwanira ku butaka] twasabye miliyari 20 zonyine z’amashiringi ngo dukemure ibibazo by’amacumbi, imibereho myiza n’umutekano i Bombo (ku cyicaro gikuru cy’Ingabo), mu kigo cya Makindye no kuri Brigade y’imodoka z’intambara i Nakasongola, ariko agatsiko k’abagizi ba nabi kari muri Minisiteri y’Ingabo kari kuturwanya.”

“Ibibazo by’abasirikare banjye nibiramuka bidakemutse, nzasezera mu gisirikare bitarenze umwaka utaha. Nzaba nkimazemo imyaka 28.”

Amakuru avuga ko mu byababaje Gen Muhoozi wahoze ayobora umutwe udasanzwe w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (SFC) zifite icyicaro i Entebbe, harimo gusanga i Bombo hajagaraye cyane ku buryo inyubako nyinshi z’ibiro n’amacumbi y’abasirikare zasenyutse.

Aha Bombo Gen Muhoozi ni ho asigaye akorera kuva muri Nyakanga uyu mwaka ubwo yahindurirwaga inshingano na se Museveni.

Uyu musirikare yabwiye incuti ze ko “yemwe n’abayobozi ba za Diviziyo babayeho nk’abatindi.”

Gen Muhoozi yavuze ko mu bindi bihugu usanga ibyicaro bikuru by’Ingabo bikomeye cyane, mu gihe icya Uganda cyo kitanagira uruzitiro.

Yavuze ko adashobora gukomeza kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka “mu gihe ingabo zanjye zibayeho nk’ababa mu myobo”, yungamo ko “Bombo ni ibohero nyaryo, ni icyorezo cy’ukuri.”

Gen Muhoozi yavuze ko ashobora gusezera ku nshingano ze, mu gihe nanone igisirikare cya Uganda kivugwamo ruswa yo ku rwego rwo hejuru.

Amakuru avuga ko nk’abayobozi ba Diviziyo muri UPDF badahabwa amafaranga yo kubafasha kuzuza inshinga zabo, nyamara Minisiteri y’Ingabo za Uganda igenerwa ingengo y’imari y’umurengera.

Nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 amafaranga agenerwa Minisiteri y’Ingabo za Uganda yikubye kabiri, ava kuri Tiliyari imwe n’igice z’amashiringi ya Uganda (arenga Frw miliyari 418) igera kuri eshatu (arenga Frw miliyari 837), nyamara abakomanda b’ingabo baracyinubira ikibazo cya lisansi, mazutu n’amavuta y’imodoka.

Gen Muhoozi kandi mu minsi yashize ubwo yasuraga Ingabo za Uganda zikorera mu karere ka Zombo nyuma y’umunsi umwe zigabweho igitero n’abitwaje intwaro, na bwo ngo yasanze nta macumbi n’imyambaro ihagije zigira.

Icyo gihe abasirikare bari bambaye bote ndetse nta n’amakoti y’imbeho bagira, ndetse yasanze bacumbitse mu nzu z’ibyatsi ari na byo byatumye ahitamo kotsa igitutu Minisiteri y’Ingabo za Uganda.

Ni mu gihe ubwo yagirwaga Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, yihaye umukoro w’uko agomba guhindura imibereho y’Ingabo za Uganda kugira ngo iki gihugu kigire igisirikare kigezweho kizabasha kurinda ubusugire bwacyo.

Cyakora cyo intego ye yo guhindura iyo mibereho ikomeje gukomwa mu nkokora na bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ingabo.

Gen Muhoozi bivugwa ko yabwiye inshuti ze ko atumva impamvu amafaranga yose yikubirwa n’ab’i Mbuya (kuri Minisiteri y’Ingabo) yungamo ko “Aba bantu (bo muri Minisiteri) bazi ko baramutse baduhaye amafaranga dukeneye, ibyabo byaba birangiye kuko abasirikare bahita bamenya ababibaga muri iyi myaka yose.”

Yashimangiye ko agatsiko k’abagizi ba nabi gakomeye kurusha utundi muri Uganda “kari muri Minisiteri y’Ingabo”.

Uyu muhungu wa Museveni yatanze umuburo ati: “Ngombe ngire icyo nkora cyangwa nsohoke. Ngomba kuvugurura imibereho y’abasirikare cyangwa ngasohoka.”

Gen Muhoozi kandi ngo yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba hari abayobozi mu gisirikare barimo n’abajenerali ba UPDF bafite imitungo itabarika babonye mu buryo budasobanutse binyuze muri ruswa y’amateka, mu gihe abasirikare bari munsi y’ibirenge byabo bakomeje kugorwa n’imibereho.

Ntacyo Minisiteri y’Ingabo za Uganda iratangaza ku byashyizwe hanze n’umuhungu wa Perezida Museveni, gusa byitezwe ko amagambo ye ashobora gusiga habayeho impinduka zikomeye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger