Amakuru ashushyeImyidagaduro

Knowless yakoreye i Nyamirambo ibyo benshi batakekaga, abantu bifata kumunwa

Mu ijoro ryo kuruyu wa gatandatu  i Nyamirambo kuri tapi itukura(tappis Rouge) Knowless yataramiye abantu afatanyije nabahanzi batandukanye maze abyinisha abasore kuburyo abantu batunguwe.

Muri iki gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda (Tour du Rwanda Concert) , Butera knowless yagaragaje ko afite imbaraga maze arabyina karahava.

Benshi batunguwe no kubona abyina gutyo , ariko akarusho nuko yagaragaye abyinisha abasore b’inyamirambo mu gihe biyumvishaga ko bagiye gutaramirwa numuhanzi w’umubyeyi., aha yahamagaye abasore  bari aho ngo bamubyinishe ibintu bitaherukaga kuri Butera Knowless .. Aha akaba yatangaje ko ubu yamaze kongera kugaruka kandi ahishiye byinshi abakunzi be.

Knowless aganira na Teradignews.rw yavuzeko akiri wa wundi ati:”ntakabuza iyo wishimye urabyumva , nishimye kwihangana birananira niko kubyina kuriya.”

Muri iki gitaramo hatangiwemo ubutumwa bwinshi butandukanye bwiganjemo gushishikariza abantu kwisuzumisha indwara zandura nizitandura nka diyabeti nizindi . binyuze mu ikinamico .

Iki ni igitaramo cyayobowe na Mc Kate Gustave ndetse na Anitha Pendo wari wongeye kugaruka ku rubyiniro nyuma yo kwibaruka, igitaramo cyagaragayemo udushya twinshi icyakora cyaranzwe n’abahanzi bafite abafana mu Rwanda.

Muri iki gitaramo Knowless yafatanyije na Yverry, Social Mula, Riderman, Knowless na Bruce Melodie.

Kate na Anitha nibo bari ba MC
Anitha yagarukanye Imbaraga
Kate ati i Nyamirambo murahari?
Uyu we byamunaniye Knowless ahita ahamagaza undi
Wababonye!!!!
Knowless uherutse kwibaruka imfura yabyinanye nuyu musore karahava

Abafana bari benshi cyane

Dj Bisosso,Anitha na Kate babyinnye karahava
Hverry niwe wabanje ku rubyiniro
Social mula nawe yarahari
Bruce Melody yataramiye ab’Inyamirambo
Riderman abafana be b’inyamirambo bamwakiriye
Byabasabaga kurira ibiti kugirango barebe neza
Uyu we yifashishije moto ye . ati nzagura n’indi ariko nirebere ibirori
Knowless Butera niwe wasoje igitaramo

Photo : Leodomir Hakizimana

Twitter
WhatsApp
FbMessenger