AmakuruPolitikiUbukungu

U Rwanda rwemeje inguzanyo ya miliyoni 430$ igamije iterambere

Inteko Rusange y’Abadepite yemeje burundu amasezerano y’inguzanyo arenga miliyoni 430 z’amadolari y’Amerika, azifashishwa mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ingufu, imirimo, ubwikorezi n’ubukerarugendo.

Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 13 Mata 2026, nyuma yo gutorwa ku bwiganze bw’amajwi, nyuma y’uko Abadepite bumvise ibisobanuro byatanzwe na Kabera Godfrey, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, wari uhagarariye Guverinoma.

Mu nguzanyo zemejwe, harimo irenga miliyoni 213 z’Amayero izatangwa na banki zirimo Standard Chartered na Société Générale, ifashwa n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere. Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, nyuma y’igihe cy’inyungu (grace period) cy’imyaka itandatu.

Hari kandi inguzanyo ya miliyari 15.3 z’Amayeni y’u Buyapani yatanzwe n’icyo Kigega Mpuzamahanga, igamije guteza imbere politiki zirema imirimo idaheza kandi irambye. Yo izishyurwa mu myaka 31, ikazatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka umunani.

Indi inguzanyo ya miliyari 14.8 z’Amayeni izatangwa na Banki ya Aziya ishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo, yo ikazishyurwa mu myaka 29, itangire kwishyurwa nyuma y’imyaka itanu.

Kabera Godfrey yasobanuye ko aya mafaranga azafasha mu gukomeza guteza imbere ubukungu, binyuze mu kongera imirimo, guteza imbere ikoranabuhanga no kunoza imikoranire hagati ya Leta n’abikorera.

Yagaragaje kandi ko azifashishwa mu kongera umuyoboro wa murandasi yihuta no guteza imbere ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, hagamijwe kongera umusaruro.

Mu rwego rw’ingufu, hazibandwa ku mishinga itangiza ibidukikije, irimo kwagura imiyoboro y’amashanyarazi kugira ngo agere ku baturage benshi. Biteganyijwe ko ingo zirenga 200.000 zizahabwa amashanyarazi, hamwe n’abacuruzi n’inganda zigera kuri 850.

Hari kandi gahunda yo kugeza amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari ku bantu barenga 50.000, no gufasha ingo 100.000 kubona ibikoresho byo gutekesha bidahumanya ikirere, ndetse n’ibigo nderabuzima 310 bikabihabwa.

Byiyongera ku gushyira amatara yo ku mihanda ku bilometero 200 mu mijyi ikikije Kigali.

Igice gisigaye cy’ayo mafaranga kizifashishwa mu kunoza imicungire y’imari ya Leta, kongera ibikorwaremezo by’ibanze, no guteza imbere u Rwanda nk’ihuriro ry’ubwikorezi n’ubukerarugendo mu karere.

Hazibandwa kandi ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, cyane cyane mu kunoza inyongeramusaruro no kuzamura ubworozi burimo n’ubw’amafi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger