AmakuruImyidagaduro

Knowless Burera yahundagaje imitima ku mugabo we Clement amugaragariza uko amufata mu rukundo

Umuhanzikazi Butera Knowless yongeye kubwira amagambo aryohereye umugabo we Ishimwe Clement wizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 1 Nzeri.

Mu magambo uyu mugore yannyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati”Mpora njya mu rukundo nawe buri munsi , mu byago no mu marira ,nzahora nguhitamo ibihe byose , Isabukuru nziza mukundwa ,njye n’abana banjye turagukunda.”

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel, tariki ya 7 Kanama 2016. Basezeranye mu mategeko kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Umutoma wa Knowless Butera ku isabukuru y’amavuko ya Ishimwe

Ubukwe bwabo bwavugishije abantu benshi kuva bwatangazwa kugeza butashye. Bwitabiriwe n’inshuti nke z’aba bombi n’abahanzi barimo Uncle Austin, Makanyaga, Tom Close, Christopher, Dream Boyz, Oda Paccy, Ssgt Robert, Bruce Melody na Dj Pius.

Kuri ubu Ishimwe Clement ari kubarizwa muri Canada, aho yagiye mu gitaramo cya Nel Ngabo ubarizwa mu nzu ye ifasha abahanzi ya Kina Music.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger