AmakuruAmakuru ashushye

Kizito Mihigo yataramiye aho yavukiye arishimirwa cyane (+AMAFOTO)

Kizito Mihigo yakoreye ibyo umuntu yakwita igitaramo i Kibeho mu karere ka Nyaruguru ari naho avuka maze yishimirwa n’abari bahari ku buryo bukomeye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ugushyingo, Kizito Mihigo yagiye gutaramana n’abanyarwanda , abanyamahanga n’inshuti z’u Rwanda bahuriye ku butaka butagatifu i Kibeho aho bari  bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 37 ishize habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Imbere y’imbaga nyamwinshi y’abakirisitu Gatolika, Kizito yaririmbye indirimbo yahimbiye Bikira Mariya ndetse zirimo ubutumwa bwatangiwe i Kibeho mu myaka y’amabonekerwa.

Mu zo yaririmbye harimo “Nyina wa Jambo”, “Yohani yarabyanditse”, “Ubutumwa wadusigiye” .

Uyu muhanzi yanaririmbye n’indirimbo ye nshya yise “Aho kuguhomba yaguhombya” bigaragara ko ikunzwe cyane, aha i Kibeho yashimishije abakiristu benshi bari bahateraniye.

Bibaye inshuro ya kabiri Kizito aririmbiye abantu benshi kuva yafungurwa kuko na tariki 18 Ugushyingo yakoze igitaramo muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Rwanga iri i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali ndetse yanafashije korali yari yaririmbye mu gitambo cya Misa.

Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni umunsi utazibagirana mu mateka y’abakirisitu Gatolika hano mu Rwanda, muri Afurika mo ku Isi kuko ari bwo Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Kibeho, ku musosi wa Nyarushishi, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

Byagenze bite?

Anathalie Mukamazimpaka uba i Kibeho mu rwego rwo gusohoza isezerano yagiranye na Bikira Mariya, Mumureke Alphonsine umubikira uba mu Butaliyani na Marie Claire Mukangango wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarashatse umugabo, batangiye kubonekerwa kuwa 28 Ugushyingo 1981 kugeza 28 Ugushyingo 1989.

Imyaka 36 irashize Mumureke wari mu kigero cy’imyaka 16 abonekewe bwa mbere na Bikira Mariya. Ni umunsi udasanzwe kuko ubwo hari mu ma saha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro, yumvise ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti “Mwana wanjye” nk’uko amateka y’amabonekerwa ya Kibeho abivuga.

Yahagurutse bwangu arikurikira, abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere, amubazanya igihunga agira ati “Uri nde?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati “Ndi Nyina wa Jambo”.

Alphonsine ngo yahagaze yemye nk’ufashwe n’amashanyarazi, aguma kwitegereza uwo mugore ariko akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo.

Bikira Mariya yongera kumubaza ati “Ni nde ukunda cyane?” Alphonsine wavukaga mu muryango w’abakirisitu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindiganyije ati “Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”.

Bikira Mariya yumvise icyo gisubizo asagwa n’ibyishimo, maze aramubwira ati “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”. Yongeraho ati “Ndifuza ko incuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.

Yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we aguma kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera.

Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubugeni bukomeye cyane.
Nta muntu n’umwe wemeye iby’ibonekerwa rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe dore ko avuka i Kibungo aho abenshi bavugaga ko haba amarozi yihariye.

Bukeye iyo ‘ndwara’ yongeye kumufatira mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho, ahubwo ntiyashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe.

Hafi buri wa Gatandatu, Alphonsine yagumaga kubonekerwa, bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze, kandi nibwo yari agitangira amashuri yisumbuye.

Mukamazimpaka Anathalie nawe wabonekewe na Bikira Mariya, asobanura ko bagowe no kwemera ko Bikira Mariya yabonekeye Mumureke kuko ntibabashaka kubona ahantu yaciye aza cyangwa agenda.

Ati “Byaraturenze ndavuga nti ‘bishoboka ko ari ugusenga agatwarwa.”

Kiliziya yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu gusa. Mukamazimpaka we yabonekewe hagati ya 12 Mutarama 1982, kugeza mu Ukuboza 1983 amusezeraho. Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati “Nataliya mwana wanjye !” Undi nawe asubiza adatinze ati “Karame !”

Nk’uko abyivugira, Bikira Mariya yakomeje ikiganiro amubwira ati “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima”.

Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Marie Claire Mukangango. Yatangiye kubonekerwa na Bikira Mariya taliki ya 2 Mata 1982 ubwo yari afite imyaka 21. Ni umwe mu bageragezaga Alphonsine Mumureke, atemera na gato amabonekerwa.

Yarabonekewe arahinduka kuko yanahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya.

Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu Ukuboza 1982, Mukangango yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka.

Kibeho yanditswe mu mateka ya Kiliziya, ibihumbi n’ibihumbi by’abakirisitu bisigaye bihakorerwa ubukerarugendo nyobokamana.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger