AmakuruPolitiki

Hadutse guterana amagambo hagati ya DRC na Amerika

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irashinja Leta y’Amerika  guteza ubwoba budakwiye nyuma y’uko hamaze iminsi havuzwe ko “hashobora kuba igitero cy’iterabwoba” ku nyubako y’ibiro by’uhagarariye Amerika muri Congo

Minisitiri w’Itumanaho akaba n’umuvugizi wa leta ya Congo,Mende Lambert, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP,  ko hadakwiye gukomeza kwizera amakuru y’Abantu bakomeje kuzana ibikorwa by’iterabwoba ridakwiye n’urujijo mu baturage ba Congo mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora y’uzasimbura Kabila.

Amatora y’umukuru w’Igihugu ugomba gusimbura Perezida Joseph Kabila ateganyijwe kuba ku italiki ya 23 Ukuboza uyu mwaka ,nyuma y’imbogamizi nyinshi yagiye ahura nayo bigatuma akererwa.

Perezida Joseph Kabila uri ku butegetsi yabugezeho guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2001, asimbuye se Laurent-Désiré Kabila wari umaze kwicwa arashwe.

Muri aya matora hazanatorwa kandi abagize inteko ishingamategeko bo ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’intara.

Hatangiye Intambara y’amagambo hagati ya Amerika na Congo nyuma y’uko kuwa Gatandatu, ibiro by’uhagarariye Amerika muri Congo biri mu murwa mukuru i Kinshasa, byavuze ko bifite “amakuru yizewe yuko hari impungenge z’igitero cy’iterabwoba ku nyubako za Leta ya Amerika ziri i Kinshasa”.

Ibi byatumye ku wa Mbere, ibyo biro by’uhagarariye Amerika i Kinshasa bihita biba bifunze imiryango.

Congo irashinja Amerika gutera ubwoba budakwiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger