Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kizito Mihigo yasabye abahanzi kwigengesera n’ubwo batamusuye ari muri gereza

Umuhanzi Kizito Mihigo wari warakatiwe gufungwa imyaka 10 ariko agafungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abahanzi kujya bigengesera bakitondera ibihangano byabo, yanavuze ko nta muhanzi n’umwe wamusuye ariko ko atabarenganya kuko banze kugaragaza ko bifatanyije n’uwari wiswe mubi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio mpuzamahanga y’abadage Deutch Welle, Kizito Mihigo avuga ko yasuwe n’abantu basanzwe bari inshuti ze, ariko ko nta muhanzi yigeze abona aje kumusura ariko ibyo akavuga ko atabibarenganyiriza ahubwo ko abasaba kujya bitondera ibihangano bitandukanye nk’indirimbo bakora.

Kizito Mihigo yagize ati:” Buri muhanzi agomba kwitondera ubutumwa bunyura mu gihangano cye, akibaza uko kiri bwakirwe. Kwaba ari ukwibeshya usohoye igihangano utitaye ku mibereho y’abakigenewe”.

Mu gusaba abahanzi bagenzi be kujya bitondera ubutumwa buri mu ndirimbo bakora, yaboneyeho no gusubiza ikibazo yari abajijwe ku bijyanye n’ indirimo ye yitwa Igisobanuro cy’urupfu itaravuzweho rumwe.

Kizito agira ati: “icyo nari ngamije si ugupfobya no guhakana Jenoside cyangwa kugarura amacakubiri. Ni indirimbo yigisha urukundo, imbabazi, ubwiyunge nyakuri. Nerekanaga ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari ishuri ryo kwiga imbabazi. Nk’abarokotse, umubababaro ntutwigisha kwitaza no kwitarura abandi, ahubwo utwigisha kumva umubabaro w’abandi”.

Uyu muhanzi ufite indirimbo nyinshi haba mu zihimbaza Imana ndetse n’izisanzwe yanagarutse ku bihangano bye bitagicurangwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda maze avuga ko ibihangano bye bigamije guhoza, komora, gufata mu mugongo, kunga, guherekeza mu nzira yo komora. Ngo nta pfunwe afite ryo kwegera Leta akayisaba ko ibihangano bye bigaruka, akomeze umurimo we, kandi ngo bidashobotse yashaka ikindi cyo gukora.

Kizito akimara gufungurwa, hasakaye indirimbo ye yitwa ‘Ibyishimo bibi’ ahanini igaruka ku muntu wishima akadamarara ndetse akanagira umurengwe bikamutera gukora amakosa. Kizito yasobanuye atari nshya, kuko yayisohoye mu 2013.

Yasubije agira ati: “ Ni indirimbo yigisha abantu kwifata mu bihe byiza byabo. Umuntu ntatwarwe n’ibyishimo ngo yibagirwe kwicunga, hari abakinnyi batsinda igitego bagasamazwa n’intsinzi maze bakishyurwa ibirenze kimwe”.

Kizito aha yitangaho urugero, ko nawe amaze kuva muri gereza atagomba gutwarwa n’ibyishimo by’imbabazi yahawe na Perezida Paul Kagame ngo ananirwe kwifata.

Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito Mihigo yumvikanaga mu rukiko yemera ibyaha aregwa ndetse anasaba imbabazi avuga ko aramutse ahawe imbabazi yakorera igihugu ndetse akerera imbuto nziza urubyiruko arwereka inzira nziza zo kutagwa mu bishuko.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger