AmakuruAmakuru ashushye

Abantu 90 ni bo bamaze gupfira mu mpanuka y’ubwato yabereye muri Victoria

Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje, abantu 90 ni bo bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abantu 400 yabereye mu gice cy’ikiyaga cya Victoria giherereye muri Tanzania.

Ku mugoroba w’ejo ku wa kane amakuru yavugaga ko abantu 44 ari bo bamaze kubonwa bapfuye, mu gihe 37 ari bo bari bamaze kurokorwa.

Ubu bwato buzwi nka MV Nyerere bwarohamye bwakoze impanuka ku gicamunsi cy’ejo ku wa kane ubwo bwavaga ahitwa Ukara bwerekeza ku isoko rya Bugolora riherereye mu gace ka Mwanza kari mu majyaruguru y’igihugu cya Tanzania.

Ibikorwa by’ubutabazi byakomeje uyu munsi aho abatabazi babonye imirambo 46 ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’agace ka Mwanza n’abarobyi bo muri aka gace.

Umubare w’abaguye muri iyi mpanuka ushobora kwiyongera nyuma y’amasaha arenga 12 ibikorwa byo gutabara umubare munini w’abasigaye mu bwato bitangiye.

Adam Malima uyobora agace ka Mwanza iyi mpanuka yabereyemo, yumvikaye agira ati”Turasaba Imana kugira ngo iduhe ikizere mu gihe cy’iyi mpanuka. Turasaba Imana ngo iduhe ikizere cy’uko umubare w’abaguye muri iyi mpanuka utakomeza kwiyongera.”

Mu ma saa yine z’uyu wa gatanu, itsinda ry’ubutabazi ryashyizweho ryavuze ko rihagaritse ibikorwa by’ubutabazi rigashakisha imibiri y’ababa baguye muri iyi mpanuka.

Impanuka nk’iyi yaherukaga kuba muri Tanzania mu myaka 20 ishize, ubwo abagera kuri 900 bapfiraga mu mpanuka y’ubwato buzwi nka MV Bukoba. Iyi mpanuka yabaye mu 1996. Muri 2011 na ho abantu 145 bapfuye nyuma yo kurohamira mu gice cy’inyanja y’Abahinde kiri hagati ya Tanzania n’ibirwa bya Zanzibar.

Amakuru avuga ko impanuka yo ku munsi w’ejo yatewe n’uko ubwato bwari butwaye aba bantu bwari  bwarengeje ubushobozi, dore ko bwari bubatwaranye n’ibicuruzwa byabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger