AmakuruImikino

Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports yikuye mu gikombe cy’intwari

Kiyovu Sports ni yo yasimbuye Rayon Sports mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’intwari nyuma y’uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yikuyemo kubera ko FERWAFA yayangiye gukinisha abakinnyi batarabona ibyangombwa.

Rayon Sports yari yasabye ko abakinnyi baguze bamaze kubona ITC bareka bagakina muri iri rushanwa, ariko amategeko yasohotse arebana n’iri rushanwa ry’uyu mwaka, akaba atarabibemereraga.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryo kwizihiza intwari z’igihugu riratangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Mutarama, rizasozwe tariki ya 01 Gashyantare, rikaba ryitabirwa n’amakipe 4 ya mbere muri shampiyona iba yararangiye.

Rayon Sports, APR FC, Police FC na Mukura VS za mbere muri shampiyona ya 2018/2019 nizo zagombaga gukina iri rushanwa ry’uyu mwaka.

Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports yari yararangije ku mwanya wa 5 mu mwaka w’imikino ushize.

Ikipe izatwara igikombe ni izaba ifite amanota menshi, mu gihe amakipe yanganya amanota hazarebwa ifite ibitego byinshi.

Ikipe izatwara igikombe izahabwa amafaranga angana na miliyoni 6 n’imidari ya zahabu, iya kabiri izahabwa miliyoni 3 n’imidari ya bronze, iya gatatu ihabwe miliyoni 2 mu gihe iya kane izahabwa miliyoni 1.

APR FC ni yo ifite iki gikombe cy’umwaka ushize, yagitwaye ifite amanota 6 mu gihe Rayon Sports yagiherukaga mu 2018.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger