AmakuruImikino

Kiyovu Sports irigushakisha imodoka yayo yaburiwe irengero

Kiyovu Sports ntabwo yemera amakuru avuga ko yamaze gutanga ikirego ishakisha imodoka ya yo itwara abakinnyi imaze iminsi idakoresha bivugwa ko Mvukiyehe Juvenal wayizanye yayisubije.

Muri 2020 ubwo Mvukiyehe Juvenal yatorerwaga kuyobora Kiyovu Sports yanazanye imodoka ya bus izajya itwara abakinnyi.

Ariko icyo gihe ntabwo yigeze ayegurira iyi kipe mu buryo bweruye kugeza ubwo yabaga umuyobozi wa Kiyovu Sports Company LTD agahita ayishyiramo nk’umugabane we atanze.

Muri Nzeri 2023 ni bwo Umuryango wa Kiyovu Sports wafashe umwanzuro wo gukura ikipe muri Company yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal isubira gucungirwa mu Muryango wa Kiyovu Sports.

Kuva icyo gihe Mvukiyehe Juvenal na we bisi yahise ayambura ikipe ntabwo irongera gutwara abakinnyi ba Kiyovu Sports.

Hamaze iminsi havugwa inkuru ko iyi kipe yamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo ibafashe gushaka imodoka ya bo yabuze.

Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Gakunzi Blaise yavuze ko aya makauru atari yo nta kirego bigeze batanga kuko babizi neza imodoka ari iya bo.

Ati “Oya nta kirego twigeze dutanga, ikindi ntiharaba ihererekanya bubasha ngo tumenye ngo ibyacu ni ibihe, ibitari ibyacu ni ibi ariko bisi (bus) yo birasobanutse ni iyacu yanditse kuri Kiyovu Sports Company LTD kandi Kompanyi ni iya Kiyovu.”

Gusa nubwo avuga ibi, amakuru ahamya ko iyi kipe yamaze gutanga ibiranga iyi modoka muri RIB, birimo plaque za yo, ubwoko bwa yo bayisaba ko yabafasha kuyishaka kuko bayibuze.

Andi makuru ariko avuga ko nubwo bashaka iyi modoka batazi carte jaune ya yo aho iri kandi amakuru ahamya ko itananditse kuri Kiyovu Sports kuko icyanditse kuri nyirayo ari we Mvukiyehe Juvenal.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger