AmakuruUtuntu Nutundi

Umusore w’i Gicumbi yihinduriye umukobwa I Kigali

Umusore ukomoka mu karere ka Gicumbi, ufite imyaka 17 y’amavuko yiyoberanya yiyita umukobwa, agenda mu ngo asaba akazi ko kurera abana, ariko abarimo gucunga umutekano baza gutahura ko ari umuhungu.

Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi, Mukeshimana Odette, yatangaje ko uyu musore yafashwe n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, zimubaza impamvu agenda akomanga kuri buri rugo asaba akazi ntiyabasobanurira impamvu yabyo nibwo baje kwitegereza babona asa n’abahungu.

Ati “Nyuma yo kubona ko yiyoberanyije, bamubajije aho aturuka avuga ko yari avuye mu Karere ka Gicumbi azanywe n’umuntu wari uje kumushakira akazi, ageze mu Mujyi wa Kigali amutwara igikapu yari afite ndetse n’amafaranga”.

Gitifu Mukeshimana avuga ko uyu musore yari yambaye imyambaro y’abakobwa, anifubitse ndetse afite n’isakoshi ku buryo utatahura ko ari umusore.

Muri iyo sakoshi bamusanganye amafoto menshi y’abantu batandukanye akavuga ko ari abo mu muryango we.

Ati “Twaramwitegereje mu maso tubona ni umuhungu wambaye nk’abakobwa ariko dukomeje kumuganiriza atwemera ko ari umuhungu atari umukobwa, tumubajije impamvu yiyoberanya yatubwiye ko ari uko yashakaga akazi ko kurera abana”.

Gitifu Mukeshimana yongeyeho ko uyu musore yaje kubaha nimero y’umuntu, ababwira ko ari mwene wabo baramuhamagara ababwira amakuru ko ari umuturanyi we ndetse ko uyu musore asanzwe agaragara mu bikorwa by’ubujura.

Ikindi ngo azwiho kuzana urubyiruko arukuye mu ntara ngo arushakire akazi muri Kigali, rwahagera, akarwambura ibyo bafite agahita acika.Uyu wiyoberanyije yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga kugira ngo bamubaze icyabimuteye .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger