AmakuruImikino

Kiyovu SC U-15 yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma ku rwego rw’Umujyi wa Kigali

Ikipe ya Kiyovu Sports y’abatarengeje imyaka 15 yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, nyuma yo gusezerera Centre y’umupira w’amaguru y’akarere ka Nyarugenge.

Hari mu mukino wabereye kuri Tapi Rouge i Nyamirambo.

Ni mu irushanwa  ry’umupira w’amaguru ryateguwe na Ijabo Ryawe Rwanda, ihuriro ry’amashuri yigisha umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni mu rwego rwo guteza imbere impano zigiye zitandukanye muri ruhago nyarwanda.

Kiyovu Sports U-15 yageze kuri uyu mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Nyarugenge Football Center ku gitego 1-0 cyo kimwe na Together Force yasezereye iyitsinze 2-0.

Iyi kipe nto ya Kiyovu Sports itozwa n’umutoza Deo igomba gucakirana ku mukino wa nyuma n’ikipe itaramenyekana igomba guturuka muri zone ya Gasabo.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 15 ya Kiyovu Sports iri kumwe na Deo usanzwe ayitoza.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger