AmakuruImikino

Kirasa Alain wari umutoza mukuru wa Kiyovu SC yerekeje muri Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha Kirasa Alain wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, akaba agomba kungiriza Umunya-Brazil Robertinho utegerejwe i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

Rayon Sports yemeje ko Kirasa yasinye amasezerano y’umwaka umwe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Uretse umutoza Kirasa, iyi kipe igomba no kugarura Romami Marcel usanzwe ari umutoza mukuru wa Gasogi United nk’umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abaklinnyi, mu gihe Mwiseneza Djamal agomba gukora nk’umutoza wa gatatu muri Rayon Sports.

Umutoza Kirasa ni umwe mu bafashije Kiyovu Sports cyane mu mwaka w’imikino ushize, nyuma y’uko iyi kipe yok u Mumena yari imaze gutandukana n’umutoza Cassa Mbungo. Kirasa yashoboye kuyigeza ku mwanya wa gatanu muri shampiyona ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro n’ubwo yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1.

We na Robertinho baje gufatanya, kugira ngo barebe niba bafasha Rayon Sports kwitwara neza muri shampiyona y’umwaka utaha ndetse no muri CAF Champions league Rayon Sports igomba guhuriramo na Al Hilal yo muri Sudani.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger