AmakuruPolitiki

Kimironko: Umunyerondo yasanzwe yicishijwe amabuye

Nkeshimana Celestin w’imyaka 58, wari usanzwe ari umunyerondo , mu rukerera rwo kuwa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023 yishwe n’abagizi ba nabi bamuteye ibuye.

Ibi byabereye mu Mudugudu w’Abatuje,Akagari ka Bibare,Umurenge wa Kimironko,Akarere ka Gasabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare,Kayitesi Redempta, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ubwo uyu munyerondo yari mu kazi na bagenzi be, yabonye abantu abakekaho ubujura, abahagaritse ngo ababaze amakuru, babatera amabuye.

Yagize ati “Ni abajura bari bibye Kibagabaga,abanyerondo ba kibagabaga barabatesha,bagenda bahunga bagana hino muri Bibare. Bahageze, bahita bahura na ririya Rondo ryacu,batangira kurwana na bo.

Babonye irondo ribarushije imbaraga,bafata amabuye barabatera.Ibuye rimwe ni ryo ryafashe ku mutwe w’uriya munyerondo ,yikubita hasi,ahita yitaba Imana.”

Akomeza agira ati”Basaga nk’aho banuye imyenda muri Kibagabaga mu Mudugudu bita Rindiro.Babonye irondo rigiye kubaganza, bitabaza amabuye.”

Yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye kurinda ibyabo bakareka kwirara no kuraza ibintu hanze bishobora gukurura abajura kandi bagafasha irondo kwicunngira umutekano.

Nyuma y’urwo rupfu,inzego zishinzwe iperereza zaritangiye ngo zite muri yombi uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK mu gihe iperereza rikomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger