AmakuruPolitiki

Gicumbi:Meya yagaragaje ahari amahirwe ku bifuza gushora imari muri aka karere

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yagaragarije abashoramari ko aka karere gafite imiterere n’ubutumburuke byiza bibereye gushorwamo imari, abasaba kurushaho kongera umubare w’ibikorwa by’ubucuruzi, amahoteli n’inganda bakakabyaza umusaruro.

Ni nyuma y’ibikorwa n’imishinga bitandukanye byo muri aka karere byagaragarijwe mu imurika bikorwa (Opening day of Gicumbi) ryatangiye kuwa 27 -30 Kamena 2023, ryasize hagaragaye ko abakora imishinga itandukanye bari kwiyongera n’ubwo bitaragera ku kigero gishimishije.

Uyu muyobozi avuga ko Akarere ka Gicumbi kubera imiterere gafite, usanga ibikorwa byinshi byahakorerwa bigakunda, birimo ubworozi n’ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’inganda ahereye ku kirere cyiza kihagaragara.

Uretse n’ibi avuga ko aka karere karimo ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo bikwiye kurushaho kubyazwa umusaruro bikinjiza amadovize atubutse, ari nayo mpamvu yakanguriye abashoramari kuhegereza amahoteli n’ubucuruzi bibyunganira.

Yagize ati’:” Muri aka karere dufite amahirwe menshi, Gicumbi ni akarere ushobora gushoramo ibikorwa by’ubucuruzi bigakunda, iyo urebye ibikorwa by’amahoteli, ubu iyo dufite n’iri ku rwego rw’inyenyeri 2 gusa, Kandi mukaba muzi ko dufite amateka tubumbatiye ku gihugu cyacu, ubu barikutwubakira ahazakusanyirizwa ibyayo, ndibwira ko ibi bizatuma tubona abatugenderera benshi, hagati aho urasanga uwakubaka Hotels byagira umusaruro ariko hagati aho natwe mu nama dukora dusanga zikenewe”.

“Ikindi dufite ikiyaga cya Muhazi turi no kugitunganya ku buryo turiguca imihanda kugaragaza uburyo abaturage bahatura(ababyifuza), rero ayo ni amahirwe akomeye bigaragara ko dufite, ikindi nakomozaho n’ibyo byiza nyaburanga dufite urugezi, dufite ikiraro cy’inyambo mu kaniga, dufite ibigabiro by’abami muri Rutare, dufite ibikorwa byinshi ariko igishimisha benshi kurushaho n’iki kirere giherereye dufite gutuma ubuzima bwa hano bworoha abakora ubworozi n’ubuhinzi bakarushaho kubona umusaruro mwiza ugikomokaho”.

Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zitabiriye uyu munsi murikabikorwa(Opening day)

Bamwe mu bitabiriye iri murikabikorwa, bavuga ko iki gikorwa kibafasha kurushaho kunguka ibitekerezo bishya no kugaragaza Ibyo bakora mu buryo bworoshye.

Tabaro Janepo yagize ati’:” Iki gikorwa dusanga ari ngenzi cyane kuko gifasha uwacyitabiriye kunguka uburyo bushya bwo gukora ibintu bye kuko burya iyo uhahuriye n’abandi byanga bikunze hari ibishya ubaboneraho, ni amahirwe menshi ku cyitabira kuko ni n’umwanya mwiza tugaragarizamo ibikorwa byacu abantu bakatumenya cyangwa se twe n’abandi bafatanyabikorwa tukabona Ibyo turikugeraho, Ibyo tugomba kongeramo imbaraga ndetse n’ibibura tukabyigaho kuko biba bigaragara”.

Ibi nanone byashimangiwe n’umuyobozi w’aka Karere agira ati’:” Iri murikabikorwa ni umwanya mwiza wo kwigaragaza no kugaragaza Ibyo abantu bakora , kuko hari uza akakubona atari asanzwe azi ko ariwowe ukora ikintu runaka, niyo mpamvu numva abantu bagomba kurushaho kuzajya baryitabira tukarebera hamwe ibyagezweho harimo n’ibyo akarere kiyemeje gukorera abaturage”.

Ubusanzwe umunsi murikabikorwa (Opening day) uteganwa n’itegeko rya Repubulika y’u Rwanda, aho akarere kamurikira abaturage ibyo bagezeho hubahirizwa gahunda y’itegeko ariko hanishimirwa ibyagezweho mu bukungu no mu miyoborere….no gushimira abafatanyabikorwa bagiye bafatanya bikagerwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel n’abandi bayobozi basuye ibikorwa bitandukanye byamuritswe
Uyu muyobozi agaragaza ko Gicumbi ari akarere keza kabereye ibikorwa bitandukanye
Bamwe mu bafatanyabikorwa bashimiwe banahabwa Certificate
Urubyiruko ntirwahejwe mu myidagaduro n’imbyino bagaragaza impano zabo zihariye nazo zishyirwa imbere mu byateza imbere Akarere
Ababyina imbyino gakondo basusurukije abitabiriye iki gikorwa banashimangira ko bagisigasira umuco Nyarwanda
Abayobozi batandukanye bemeza ko bagomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo barusheho kubaka Gicumbi itajrgajefa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger