AmakuruImikino

Kimenyi Yves n’abandi 17 bakukumukanwe n’umweyo wanyujijwe muri Kiyovu Sports

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’abakinnyi 18 ndetse n’abatoza 3 mu buryo bwo gukora impinduka zitegura umwaka utaha w’imikino.

Ibi babitanagaje bakoresheje urukuta rwabo twa Twiter bemeza ko Juvenal ari gukora igishoboka cyose agatandukana n’aba bakinnyi, yewe n’abari bagifite amasezerano akaba ari gushaka ibisabwa ngo batandukane nta mananiza kandi nta gutinda.

Abagiye gusezererwa muri Kiyovu Sports Juvenal yemeje ni aba bakurikira

Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Nshimirimana Ismael, Bigirimana Abedi, Aimable Nsabimana, Ndayishimiye Thierry, Amissi Coutinho, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand, Nzeyirwanda Djihad, Erisa Ssekisambu, Mutyaba Muzamiru, Riyaad Norodien, Nkinzingabo Fiston, Ramadhan, Benedata Janvier, na Runanira Amza. Aba bakinnyi hiyongeraho abatoza babo Mateso Jean De Dieu, Alain Andre Landeut n’umutoza wongerera abakinnyi imbaraga.

Uyu mwanzuro Juvenal yawufashe nyuma yo kugerageza kwegukana igikombe cya shampiyona imyaka ibiri yikurikiranya bikanga, akaba ashaka kubaka ikipe nshaya. Biravugwa ko kandi Kiyovu Sports imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri 5 ndetse hari n’abandi bari mu biganiro.

FAREWELL DABO Seydou, Thank you 👏.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu 

Pichou na Abedi bamaze iminsi bafasha Kiyovu Sports, Juvenal ntabwo ashaka kubumva

Abafana ba Kiyovu Sports uyu mwaka bagize agahinda gakabije nyuma yo kubura ibikombe 2 mu cyumweru kimwe

FAREWELL #SSEKISAMBU Thank you 👏.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu

Ssekisambu utaravugirwagamo ari mu bahereweho bashimirwa

Norodien Riyaad nawe nyuma y’umwaka umwe yamaze gushimirwa

FAREWELL #NORDIEN Thank you 👏.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger