AmakuruImyidagaduro

Kim Kardashian yahawe indishyi itangaje kunbujurirre yakoze muri 2016

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kim Kardashian ahabwa indishyi y’i-euro rimwe ni ukuvuga hafi 1800 Frw nyuma y’ubujura bwitwaje intwaro yakorewe mu 2016.

Iyo ni yo ndishyi Kardashian ubwe yari yasabye, nk’ikimenyetso cyo kwemera ko yarenganyijwe no gushyira akadomo ku rubanza rumaze imyaka igera ku icumi. Mu mwaka ushize, urukiko rwahamije abantu umunani uruhare muri ubwo bujura Kardashian yigeze gusobanura nk’ibintu byabaye biteye ubwoba kurusha ibindi mu buzima bwe.

Mu itangazo yahuriyemo na Simone Harouche wari ushinzwe kumwambika kandi wari kumwe na we ubwo ubujura bwabaga, Kardashian yavuze ko icyemezo cy’urukiko kitari kijyanye n’amafaranga, ahubwo ari ukwemera ibyabaye no kugaragaza ko ababigizemo uruhare baryozwa ibyo bakoze.

Ubujura bwabaye ku wa 2 Ukwakira 2016, ubwo Kardashian yari i Paris mu gihe cya Fashion Week. Abajura babiri biyoberanyije nk’abapolisi binjiye mu cyumba yari acumbitsemo, baramuboha batwara imitako ifite agaciro karenga miliyoni 6$, harimo impeta ya diamant yari yambaye muri iryo joro.

Abagize agatsiko kakoze ubwo bujura bari bazwi mu Bufaransa nka “les papys braqueurs”, bishatse kuvuga abajura b’abasaza, kuko batandatu muri bo bari bafite imyaka iri hagati ya 60 na 70 ubwo baburanaga.

Urukiko kandi rwategetse ko uwari ushinzwe kwakira abantu kuri Hôtel de Pourtalès, aho Kardashian yari acumbitse, ahabwa 109.516€, mu gihe hotel yo yahawe 50.000€. Harouche na we yahawe iri-euro rimwe, kuko ari yo yari yasabye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger