AmakuruPolitiki

Kigali: Uruzinduko rw’Ishuri rya Gisirikari ryo muri Qatar rugamije iki?

Ku kicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu ku Kimihurura none ku wa 24 Gicurasi 2023, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt General Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’abanyeshuri n’abayobozi baturutse ku ishuri rya gisirikari rya Joann Bin Jassim ryigisha gucunga umutekano  bari mu Rwanda mu rugendo shuri rwatangiye ku wa 19 kugeza 26 Gicurasi 2023.

Muri iri shuri ryo muri Qatar higamo abanyeshuri  bakomoka mu bihugu bitandukanye nka  Qatar, Saudi Arabia, Sudan, Pakistan, Somalia, Türkiye, Iraq, Oman na Kuwait. Muri urwo ruzinduko  bakoreye ku Kicaro gikuru cya RDF ku wa mbere baganirijwe ku rugendo rwo kwiyubaka RDF ndetse banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi banasura Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside.

Iryo tsinda biteganyijwe ko rizasura rikanaganirizwa ku mikorere ya Zigama CSS, Ubwisungane mu Kwivuza bw’abasirikari n’abapolisi buzwi ku izina rya MMI(Military Medical Insurance). Bazanasura kandi Ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda biri i Kanombe (Rwanda Military Hospital), n’Ishuri ryigisha rikanategura abasirikari bakuru ndetse biranashoboka ko bashobora no gusura n’ibindi bigo bya Leta n’ibyigenga.

Lt. General Mubarakh Muganga

Twitter
WhatsApp
FbMessenger