AmakuruPolitikiUbukungu

Burera:Yahaye gasopo abangiza urubyiruko

Polisi y’u Rwanda yafashe umugore n’ umugabo ejo ku wa 24 Gicurasi 2023 mu Karere ka Burera bafite ibiro cumi na bitandatu by’ urumogi mu mufuka.

Abafashwe ni umugore w’imyaka 28 n’umugabo w’imyaka 26 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Kajerijeri, akagari ka Rwasa mu murenge wa Gatebe, ahagana ku isaha ya saa tanu n’igice z’amanywa.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bo mu kagari ka Rwasa batanze amakuru bavuga ko hari abantu babiri bafite umufuka bicyekwa ko urimo ibiyobyabwenge. Mu gikorwa cyo kubafata cyahise gitegurwa, abapolisi bakihagera barabasatse basanga muri uwo mufuka harimo ibiro  16 by’urumogi.”

Biyemereye ko urwo rumogi ari urwo bakuye mu gihugu cya Uganda, bakaba bari burugurishirize mu Karere ka Musanze.”

SP Ndayisenga yasabye abakwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa bagafatwa ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati: “Abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge bakwiye kureka gukomeza kuvunira ibiti mu matwi, bakumva ko ibyo bakora birimo kwangiza ubuzima bw’abiganjemo urubyiruko babikoresha, bityo bakaba badateze kwihanganirwa, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.”

Yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, ashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru ku wo ari we wese ucyekwaho gukora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Abafashwe hamwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Bungwe kugira ngo bakorerwe dosiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger