AmakuruAmakuru ashushye

Kigali: Umusore yateraguye icyuma umukobwa bakundanaga

Umusore witwa Ntazinda Yves utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma yo guteragura uwari umukunzi we icyuma kugeza apfuye.

Nyakwigendera Dusabe Francine wishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Nzeli 2018, yari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Kamanzi Gabriel utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo, akaba yari amaze imyaka isaga itatu muri uru rugo.

Kamanzi Gabriel wari umukoresha wa Nyakwigendera yatangarije Ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko yishwe mu ijoro ryakeye atewe icyuma n’umusore byavugwaga ko ari inshuti ye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Mbabazi Modeste yatangaje ko Ntazinda Yves ukekwaho kwica umukobwa w’inshuti ye yatawe muri yombi, akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku cyaba cyateye ubu bwicanyi.

Umurambo wa Dusabe Francine wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger