Utuntu Nutundi

Kigali: Umugore ukurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we yatawe muri yombi

Mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, umugore yatawe muri yombi akurikiranweho gukeba ubugabo bw’umugabo we amuziza kumuca inyuma, Abaturage basaba ko ahanwa by’intangarugero abandi bikababera isomo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru aho umugabo yari atashye yagera mu rugo akaryama bisanzwe ngo akaza kwikangura yumva arimo kuvirirana yareba agasanga umugore we yari ashatse kumukuraho ubugabo nkuko BTN dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Uyu mugabo avuga ko ubwo ibi byabaga atari yigeze atongana n’umugore we cyangwa ngo barwane ko yashidutse yumva ibintu biri kmumenekaho bimeze nk’amazi agasanga ni amaraso.

Ati “Yahise asohoka yiruka abantu baza gutabara, nashidutse njya kwa muganga Imana irandengera sinangirika cyane.”

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Yakomeje agira ati “Urebye uko yabishatse ntabwo ari ko byagenze, Imana yakinze ukuboko ntiyakata, urwembe ntirwakuraho igitsina. Umuganga wandoze ni we wabibonye, ikimbabaza ni uko ari umwana wanjye afite ntabwo yakongera kungaruka mu maso.”

Uyu mugabo asobanura ko umugore we bafitanye abana batatu gusa, ariko ngo aherutse kumubwira ko yiboneye abandi bagabo bafite amafaranga ko batazakomeza kubana nta bushobozi amubonamo.

Yagize ati “Yatangiye ambwira ngo abagabo barahari kandi bafite n’amafaranga kandi ngo bamubwira ko ari mwiza ibyo akabivuga ariko nkabyirengagiza.”

Usibye kugerageza kumukata ubugabo Imana igakinga ukuboko, uyu mugore ngo yigeze gutera icyuma umugabo we bajya kuri Polisi ariko umugabo yanga kumufungisha.

Bamwe mu baturage biganjemo abagore bo muri kariya gace bavuga ko ibyakozwe n’uriya mugore bidakwiye kuko yakojeje isoni ababyeyi muri rusange ariho bahera basaba ko aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa akabera abandi icyitegererezo.

Hari uwagize ati “Numva ko uyu mugore asanzwe agira amahane, akwiye guhanwa kuko ibi bintu akoze ntabwo ari byiza, bamuhannye ntabwo natwe twazigera dukora iki cyaha.”

Abaturanyi b’uriya muryango bavuga ko umugore asanzwe ari umunyamahane by’umwihariko akaba ateza intonganya buri gihe mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence ku murongo wa telefone yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uriya mugore avuga ko RIB yatangiye gukora iperereza ku bijyanye n’ibyaha yaba akekwaho.

Asaba ko abaturage bakwiriye kujya batanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbiranye kugira ngo babe bayahosha nta we uhasize ubuzima.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger