AmakuruAmakuru ashushye

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kubaka ibigwi muri Mozambique

Nyuma y’igihe gito Ingabo z’u Rwanda zigeze mu gihugu cya Mozambique mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu, zikomeje kubaka ibigwi no gutanga icyizere cy’uko umutekano wagaruka m’uduce zoherejwemo.

Kuri ubu umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald, yemeje amakuru y’uko Ingabo z’u Rwanda zivuganye abarwanyi barenga 70 mu gace ka Awasse ndetse zigarurira ibirindiro by’inyeshyamba z’umutwe  w’inyeshyamba ugendera ku mahame nk’ayu mutwe wa Islamic States .

Igitero cy’ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda cyavanye inyeshyamba mu birindiro byari bisigaye byazo mu gace ka Awasse mu karere ka Mocímboa da Praia ahafatwaga nk’icyicaro cyazo.

Muri icyo gitero hafashwe imbunda nyinshi ntoya n’inini n’amasasu by’inyeshyamba.  Aka gace ka Awasse, kari muri 45Km mu burengerazuba bw’umujyi mukuru w’aka karere uri ku nyanja.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Col Rwivanga avuga ko abarwanyi benshi muri kariya gace ka Awasse bivuganywe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique.

Yagize ati “Birashoboka ko imibare irenga kuko abarwanyi bagiye batwara imirambo ya bagenzi babo mu kwanga ko ibarwa”.

Ibitangazamakuru byandikirwa muri Mozambique nka DW bitangaza ko hakoreshejwe imbaraga z’indege hafi y’umujyi wa Mocímboa da Praia ahari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba.

Agace ka Awasse kegereye ibice bindi bikomeye nka Mueda na Nangade mu Majyaruguru y’Intara ya Cobo Delgado.

Awasse ni hamwe mu hantu habiri muri Mocimboa da Praia aho imirwano cyangwa intambara y’izi nyeshyamba ziyitirira idini ya Islam kwatangiriye mu myaka ine ishize  mu 2017.

Aka gace gaherereye ku birometero 70 mu majyepfo ahari umushinga wo gushakisha gaze karemano, uyobowe n’ikigo cy’Abafaransa cya Total. Kubera uburyo ari ahantu h’ingenzi mu rugamba, hafatwaga nk’icyicaro gikuru cyizi nyeshyamba.

Abasirikare ba Mozambike n’u Rwanda bamaze kwigarurira uduce nka Awasse na Diaca ndetse hafatirwa ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro n’amasasu.

Kubera kwangizwa kw’umuyoboro w’amashanyarazi wa Awasse, uturere twose two mu majyaruguru ya Mozambique nta mashanyatazi dufite kuva mu mpera z’umwaka ushize.

Itsinda rihuriweho n’ubuyobozi bw’intara n’ubuyobozi bw’ingabo zihuriweho n’u Rwanda, Botswana, Zimbabwe n’abanyamakuru basuye ibirindiro byari iby’inyeshyamba byamaze gufatwa, ndetse basura n’ibikorwa remezo izo nyeshyamba zari zarigaruriye ubu zasize zangije, birimo sitasiyo y’amashanyarazi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger