AmakuruImikino

Ikipe ya APR FC yirukanye Niyonzima Olivier Sefu

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe y’igi hugu Amavubi Niyonzima Olivier Sefu wari usanzwe akinira ikipe ya APR Fc, yamaze kwirukanwa azira imyitwarire itari myiza.

Niyonzima Olivier Sefu yirukanwe n’ikipe ya APR Fc nyuma yuko ku munsi wejo kuwa kabiri tariki ya 3 Kanama 2021 ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo gusezera burundu umukinnyi wakinaga hagati mu kibuga.

Impamvu yisezererwa ry’ umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu nkuko byatangajwe na Chairman wa APR FC Lt General Mubarakh Muganga yavuze ko uyu mukinnyi yagiye agaragaza imyitwarire itari myiza mu bihe bitandukanye bihabanye n’indagagaciro zigomba kuranga abakinnyi ba APR FC ndetse yewe yagiriwe inama kenshi akomeza kubyiregagiza nkana.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Umuyobozi wa APR FC yakomeje agira ati, dushyira imbere imyitwarire myiza kuruta ikindi cyose mu muryango wa APR FC kuko turerera igihugu. Yavuze ko imbarutso yisezererwa rya Niyonzima Olivier Sefu yabaye kwanga kwikoresha imyitozo aho bari mu ngo zabo nkuko babisabwe n’abatoza. Ibyo byaje byiyongera ku myitwarire yakomeje kuranga uyu mukinnyi na mbere hose.

Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati mu kibuga yaramaze imyaka 2 ari umukinnyi wa APR FC bityo ubuyobozi bwa APR FC bumwifurije amahirwe masa kandi bumwizeza ko umuryango ugifunguye muri mu gihe yaba yakosoye iyo myitwarire mibi.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger