AmakuruPolitiki

Kigali: RIB yataye muri yombi Umusore n’inkumi bagaragaye bari gusambanira ku muhanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore n’inkumi bakurikiranyweho icyaha cyo gukorera ibiteye isoni mu ruhame nyuma y’amashusho yabo yasakajwe basambanira ku muhanda.

Umusore w’imyaka 33 n’umukobwa w’imyaka 23 ni bo batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame.

Ku wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023 nibwo aba bombi bari bashyiriweho intego ngo basambanire mu ruhame bakoreye imibonano mpuzabitsima ku muhanda.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umusore yari yemerewe 6000Frw mu gihe umukobwa yari yemerewe 3000Frw.

Ni icyaha cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamutwe, Umudugudu wa Nkingi ahazwi nko ku Kinamba, bose bakaba bari basinze.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ku Kacyiru mu gihe hategerejwe ko dosiye yabo itunganywa ikoherezwa mu Bushinjacyaha.

Mu gihe bahamwa n’iki cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, bahanwa n’Ingingo ya 143 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ivuga ko uwakoze iki cyaha iyo agihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yibukije abantu bose ko uru rwego rutazihanganira uwo ari we wese ukora ibiterasoni mu ruhame ko bihanwa n’amategeko.

Abantu kandi barasabwa kwirinda ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge kuko akenshi usanga bibashora mu bikorwa nk’ibi bigize ibyaha; nubwo ibyo bitaba urwitwazo rwo kudahanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger